skol
fortebet

Urukundo ruravuza ubuhuha hagati y’umunyarwenya Anne Kansiime n’umusore w’umuhanzi umaze kumwibagiza Gerald bahoze bakundana[AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 15, Jun 2019

Sponsored Ad

skol

Umunyarwenya ukunzwe ku mugabane w’Africa, Anne Kansiime yashimangiye ko urukundo umuhanzi ‘Skylanta’ amuha rumaze kumwibagiza burundu umusore bahoze bakundana witwa Gerald Ojok.

Sponsored Ad

Hashize iminsi Anne Kansiime n’umukunzi we Abraham Tukahirwa alias Skylanta badasiba kwerekana ko bari mu munyenga w’urukundo rukomeye, dore ko ku mbuga nkoranyambaga zabo nta kindi kintu bagishyiraho uretse kwerekana ibihe byiza bagirana.

Mu gushimangira ko urukundo rwabo rugeze aharyoshye, Anne Kansiime yifashishije urukuta rwe rwa Facebook maze ashyiraho amashusho amugaragaza arimo gusomana n’umukunzi we Skylanta, ubona ko bari mu byishimo by’akataraboneka.

Mu minsi yashize ubwo uyu musore yizihizaga isabukuru y’amavuko, Anne Kansiime yamubwiye ko azamukunda ubuziraherezo ndetse arahirira kutazigera amubabaza bibaho. Icyo gihe kandi Kansiime yanavuze ko uko uyu musore azajya agira isabukuru, bizajya biba umunsi w’ikiruhuko kuri bombi. Aho yagize ati “Sky Da Ugandan yavutse uyu munsi tariki ya 15 Mata. Ibi bikaba bigira uyu munsi ikiruhuko kuri njyewe n’ibishimo by’umutima wanjye.”

Mu kiganiro cyacaga Live aherutse kugirira ku rukuta rwe rwa Instagram, Anne Kansime yashimangiye ko Skylanta amuha urukundo rukamunyura kuko aho bigeze ubu ngo yamaze kumwibagiza umusore bahoze bakundana witwa Ojok.


Ibitekerezo

  • Nta kindi amushakaho uretse kuryamana.Uwo munyenga nurangira nawe azamuta.Imana yaduhaye sex kugirango tuyihe umuntu umwe gusa tuzabana binyuze mu mategeko.Millions and millions z’abantu basambana,ntabwo bemera ko ari icyaha kizatuma babura ubuzima bw’iteka muli paradizo dutegereje ivugwa muli 2 Petero 3:13.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma ukazabura ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa