skol
fortebet

Urukundo rw’ibanga rwa The Ben na Miss Pamela afata nka mushiki we barushyize ku karubanda[AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 20, Jul 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Mu gihe benshi mu bakurikirana Instagram ya Uwicyeza Miss Pamella n’umuhanzi The Ben bakekeranya ku mubano bafitanye ku bw’amafoto bashyira ahagaragara,The Ben yakuyeho urujijo amara amatsiko abafana be ashyira ahagaragara indi video ari kumwe na Pamella bashaka gusomana.

Sponsored Ad

Muri iyi video The Ben yashyize kuri TikTok aba bombi bakaba baba bari kuririmba indirimbo yitwa Know You ya Ladipoe na Simi nuko igeze aho Simi avuga ati : “I really wanna kiss you in the face babe “, Miss Pamella akurura The Ben ashaka kumusoma,aho niho Video yagarukiye ntituzi icyakurikiye.

Ni iki kihishe inyuma y’umubano wa Miss Pamella na The Ben?Benshi mu byamamare mu Rwanda bitangira bahisha ko bakundana bikarangira bashyingiwe cyangwa bagaterana inda.

Taliki 9 Mutarama 1988 Nibwo Mugisha Benjamin yageze ku isi,Avukira i Kampala muri Uganda, nyuma y’iminsi 7 Jean Mbonimpa na Esther Mbabazi baza kumuha amazina ya Mugisha Benjamin wamamaye mu muziki nka The Ben, cyangwa Tiger B. nk’akazina kagezweho muri iyi minsi.

Ni Umwe mu bahanzi b’abanyarwanda bamaze imyaka Irenga 12 Bari ku gasongero k’Umuziki w’U Rwanda kandi batigeze bacika intege habe na rimwe.

Kwinjira muri muzika amaze kubamo ubukombe, byaturutse ku babyeyi be bamufashije ndetse bakamukundisha kujya gusenga cyane, biza gutuma yinjira muri Korali yanabanyemo n’abandi banyamuziki bubatse izina mu Rwanda nka Meddy [Ubarizwa muri Amerika], Lick Lick [Utanganya amajwi n’amashusho] na Nicholas.

The Ben akaba yarinjiye muri muzika isanzwe biza no kumuhira akora Album yise "Amahirwe Ya Mbere"(Itaragenze neza). Yasohoye indirimbo nyinshi nk’iyitwa Amahirwe Ya Nyuma, Wigenda, Uzaba Uza yakoranye n’uwitwa Roger,... n’izindi zinyuranye zatumye yigarurira imitima ya benshi.

Indirimbo yamenyekaniyeho cyane ni Amaso ku Maso. Iyi ndirimbo yayisohoye mu mwaka wa 2008, nyuma y’izindi nyinshi zimenyekanye cyane yari yararirimbiyemo Tom Close nka ‘Si beza’ na ‘Mbwira’.

Nyuma yaho yaje no gushyira hanze indirimbo nka Ese Nibyo n’izindi nyuma aza kwerekeza muri Amerika aho yaje gukomereza ubuhanzi bwe akorana indirimbo ‘Turi Kumwe’ n’umwe mu batunganya indirimbo ari we Mike Ellison.

The Ben yitabiriye amarushanwa Akomeye, Ibihembo bikomeye, ndetse nibitaramo bikomeye cyane bitari byitabirwa nundi muhanzi uwariwe wese kuva Umuziki w’U Rwanda wabaho. Igitaramo giheruka nji One Africa Fest icyabereye NewYork, ikindi kibera Dubai. byose yabiririmbyemo kandi arishimirwa bidasanzwe.

Iby’urukundo rwa The Ben na Pamela byatangiye guhwihwiswa ubwo,Pamella yafataga Ifoto Ari kumwe na The Ben akandikaho Ati" Igihe cyo Kugushyira hanze,iyi ni inshuro ya Nyuma, reka nkubabarire nkuremo Amajwi Ariko Urishyura. JYIMI (Akazina baziranyeho) Komeza waguke, waguke mu mwuka, Mu bitekerezo, no Mubukungu".

Aya ni amagambo asanzwe ariko icyateye Urujijo ni uko yakoresheje Aka Emoji k’Umutima mu Ifoto bose bari kumwe kandi bambaye imyenda isa.

Ahandi yagize ati"Ugira Umutima mwiza, Igikundiro, Umwizerwa,kandi Umutima wawe ni Mugari kuruta uko wowe ungana,Imana ihe Umugisha Umwaka mushya wawe, n’umuryango wishimye,Ndagukunda The Ben"Ahita ashyiraho nanone aka Emoji k’Umutima gashushanya Urukundo.

Mu kiganiro kigufi The Ben aheruka kugirana n’Umunyamakuru wa Umuryango.rw, Mu ijambo rimwe gusa Yahishuye ko nta rukundo rwihariye ruri hagati ye na Pamella ahubwo ko ari Nka mushiki we.

Ati"ahhahaha, Uriya ni mushiki wanjye gusa!"

The Ben ari mu Rwanda kuva kuwa Gatanu tariki 27 Ukuboza 2019 aho yaje yitabiriye i gitaramo cya East African Party cyabereye muri Kigali Arena, gusa hari n’andi makuru avuga ko ashobora Kuguma mu Rwanda ndetse bikavugwa ko n’usanzwe abatunganyiriza indirimbo uzwi ku Izina rya Lick Lick nawe ari mu nzira zigaruka i Kigali.






Ibitekerezo

  • Ikibazo nuko akenshi ibyo bita urukundo bihera gusa mu gitanda,hanyuma bagatandukana.Urwo sirwo rukundo Imana yaturemye idusaba.Aba STARS n’inkumi,wagirango ni itegeko ko baryamana.Biraborohera kuko abakobwa benshi bakeka ko umu STAR aba ari umuntu udasanzwe.Bigatuma abakobwa bishyira abahungu,bakaryamana.Nubwo benshi mubyita ngo" bari mu rukundo",ntabwo ari byo kuko akenshi iyo amaze kuguhaga,araguta agafata undi.Ibyo se nirwo rukundo?Bibabaza imana yacu itubuza gusambana.Abantu bose bakora ibyo imana itubuza,ntabwo bazaba muli paradizo nkuko 1 Abakorinto 6,imirongo ya 9 na 10 havuga.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma ukazabura ubuzima bw’iteka muli paradizo.Abantu bumvira imana,nubwo nabo bapfa,bazazuka ku munsi w’imperuka nkuko bible ivuga.

    uyu mukobwa afite inda y amezi atatu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa