skol
fortebet

Urukundo rw’umunyarwandakazi NEZA n’umuhanzi w’icyamamare wo muri Nigeria rwajemo kidobya nyuma y’igihe gito bavuye mu Rwanda

Yanditswe: Wednesday 19, Feb 2020

Sponsored Ad

skol

Urukundo rw’Umunyarwandakazi Neza ukorera umuziki we mu gihugu cya Nigeria n’icyamamare Skales, rwajemo kidobya ny’uma y’amezi make uyu mukobwa yari amaze yeruye kumugaragaroko Skales yigaruriye umutima we.

Sponsored Ad

Ibimenyetso byo kuba umubano w’aba bombi utagihagaze, biragaragarira ku rukuta buri umwe akoresha rwa Instagram, aho kugeza ubu, bombi nta n’umwe ugikurikira gahunda z’undi, bivuga ko bakoze “Unfollow”.

Usibye kuba batagikurikirana kuri Instagram aba bahanzi bari bamaze igihe mu rukundo rwuje ibyishimo, banasibye amafoto yose yabagaragazaga barikumwe kuri uru rubuga.

Neza yatangaje bwa mbere iby’urukundo rwe na Skales muri 2019, aho yagaragarije inshuti n’abavandimwe ko asigaye akundana n’uyu musore.

Muri Gicurasi 2019 Neza yabwiye Skales amagambo y’urukundo yifashishije urukuta rwe rwa Instagram ashimangira umwaka amaranye n’uyu musore wabaye uwo kwiga byinshi kandi akaba abyishimira.

Ati “Ibyishimo ku isabukuru ya mbere dukundana mwami wanjye! Skales nishimira amasomo tumaze kwiga. Warakoze kunkunda uruzira imbereka no kuba umufana wanjye w’imena.”

Neza yakomeje avuga ko Skales amaze gufata ibirindiro mu mutima we ndetse bakaba bazakundana kugeza ku ifirimbi ya nyuma y’ubuzima.

Ati “Tuzakundana ubuziraherezo rukundo. Imana yampaye buri kimwe dukeneye kugira ngo tubashe kubaho. Ukora ibishoboka byose ngo wongere unyigarurire iyo hari agakosa wankoreye. Reka dukomeze dutere imbere. Uyu munsi ni uwacu.”

Skales nawe yari yanditse kuri Instagram ashimira Neza ku kuba yihanganira amafuti ye akamubabarira.

Ati “Ibyishimo ku bw’umwaka ushize dukundana. Ndagushimira kuba wihanganira kutava ku izima kwanjye […] mwamikazi wanjye ndagukunda by’ikirenga.”

Neza yahishuye iby’urukundo rwe na Skales muri Werurwe 2019 ashyira uruhererekane rw’amafoto ku rukuta rwe rwa Instagram agaragaza ko ari mu rukundo na Raoul John Njeng-Njeng uzwi nka Skales mu muziki wa Nigeria.

Mu minsi ishize havuzwe amakuru yuko Neza yaba atwite inda ya Skales ndetse bitegura kwibaruka imfura yabo.

Ibitekerezo

  • Mearamutse, mubyukuri iyi nkuru uko itangira umutwe wayo utubwirako urukundo rwaba Bombi ko reajemwo kidobya ariko mubyo dusomye ntaho tubonye ko bafitanye ikibazo nukuvuga ko inkuru ntiyuzuye. Abanyamakuru babanditsi mujye mugerageza gusobanura inkuru neza kiretse niba muba mushaka ko inkuru zanyu tuzisura kenshi. Nkiyi ntahantu wigeze uvuga ibyikibazo bafitanye ahibwo utubwiye ko bakundana kdi cyane

    Muli iki gihe,ibyitwa Urukundo ni ukwishimisha gusa,hashira igihe gito bagatandukana.Bihuye neza n’ibyo bible ivuga ko "mu minsi y’imperuka abantu bazakunda ibinezeza kurusha Imana".Gusa abakobwa bage bibuka yuko abahungu bahararuka vuba.Iyo ubahaye icyo bashaka,nukuvuga kuryamana,baraguta bagafata undi.Urugero rwiza ni Diamond.Ikindi kandi,abantu basambana bage bamenya ko bababaza Imana yaturemye ibitubuza kandi izarimbura ababikora bose.Nubwo abantu miliyoni na miliyoni baryamana batarashakanye mu rwego rwo kwishimisha,Imana yaturemye irabitubuza.Itwemerera kuryamana n’umuntu umwe gusa tuzabana binyuze mu mategeko.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma bikazakubuza ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa