skol
fortebet

Urukundo rwa ShaddyBoo na Shaffy,amarangamutima aranze barushyira ku karubanda[AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 07, Jan 2021

Sponsored Ad

skol

Shaddy Boo yifurije isabukuru nziza y’amavuko umuhanzi Shaffy uba muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika amubwira ko kuba amufite aricyo kintu cy’agaciro cyane kuri we nta kindi yamuha cyaruta ibyo.

Sponsored Ad

Shaddy Boo yatangaje aya magambo abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram ubwo yifurizaga isabukuru nziza y’amavuko uyu muhanzi Nyarwanda ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Yagize ati “Mu by’ukuri ndashaka kugushakira ikintu cy’agaciro gitangaje kandi kivuze byinshi kuri uyu munsi wawe w’amavuko ariko noneho nza kwibuka ko umfite." Mu byukuri nta kintu cy’agaciro kirenze Shaddy Boo kuri uyu musore.

Shaddy Boo n’uyu musore bagiye bavugwa kenshi ko bashobora kuba bari mu rukundo n’ubwo muri bo nta numwe wigeze agira icyo abivugaho.

Shaffy iyo asohoye indirimbo Shaddy Boo aza mu ba mbere berekana ko bishimiye iyo ndirimbo akifata n’amashusho ari kuyibyina.

Shaffy yamenyekanye mu ndirimbo nka ‘Akabanga’, ‘Sukuma’ na ‘Worth it.’ Uyu muhanzi kandi yaherukaga kuvugwa ubwo yasinyaga mu nzu ifasha abahanzi ya The Ben nubwo itigeze iramba.

ShaddyBoo ubusanzwe ni umugore w’abana babiri b’abakobwa yabyaranye na Mddy Saleh uzwiho gutunganya amashusho y’abahanzi.Meddy Saleh na Shaddyboo batandukanye muri 2016.

Muri Gicurasi mu mwaka wa 2020, ubwo ShaddyBoo yaganiraga n’abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga abajijwe niba yasubirana na Meddy Saleh, uyu mukobwa yavuze ko ntacyo yabivugaho, gusa muri 2019 yari yatangaje ko gusubirana kwabo bitashoboka, gusa ahamya ko amukunda kuko amukundira abana be.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa