skol
fortebet

Uwahoze ari umugabo wa Aline Gahongayire mu ibaruwa yashyize hanze yahishuriye abasore ingeso 10 bagomba kwitwararika mu gihe bahitamo uwo bazarushingana

Yanditswe: Monday 29, Apr 2019

Sponsored Ad

skol

Muri iki gihe Gahongayire yikomwe bikomeye n’itangazamakuru ndetse abakoresha imbuga nkoranyambaga bamwogeyeho uburimiro nyuma y’amagambo yavuze yafashwe nko ‘kwishongora no gusuzugura abanyamakuru’, ubwo yavugiraga mu rusengero rumwe ko ibya gatanya ye yanze kubivugira kuri Radio z’i Kigali ahitamo kubisohora ageze i Washington DC ubwo yari yatumiwe ku Ijwi rya Amerika.

Sponsored Ad

Urukundo rwa Gahongayire na Gahima rwasenyutse tariki ya 13 Mutarama 2015 nyuma y’umwaka umwe wari ushize barushinze. Icyo gihe ni umugabo wafashe iya mbere abwira abanyamakuru ko iby’urugo yabivuyemo akomeza ubuzima bwe bwite.

Isenyuka ry’urugo rwa Gahongayire ryakurikiwe n’inkuru nyinshi zavugaga ingingo zitandukanye zatumye rusenyuka; ni nako uyu muhanzi yajyaga mu itangazamakuru kenshi akanyomoza ibyavuzwe. Yabonye gatanya yemewe n’amategeko mu Ugushyingo 2017.

Gahima Gabriel washakanye na Aline Gahongayire bakananiranwa yahishuye ibaruwa ikubiyemo ingingo zikomeye yandikiye abasore bitegura kurushinga abaha umuburo ku bagore bakwiye kwitondera mu guhitamo kwabo.

Uwahoze ari umugabo we Gahima Gaby, na we yahise ahishura ko mu buryo bwamugoye cyane mu 2016 yanditse ibaruwa asaba abasore bo mu Rwanda kwitwararika mu gihe bahitamo uwo bazarushinga.

Yanditse kuri Facebook ati “2016, icyo gihe byari bigoye gushyiraho amazina yanjye kuri iyi baruwa nubwo Manirakiza Théogène[umunyamakuru wayisohoye] yabinsabye cyane.

Icyo nifuzaga cyari gusangira nabandi amasomo nari narangije kwiga. Ngaho nimumpe amanota rero…”

Ibaruwa Gahima Gabriel yahishuye ko ari we wayanditse:

Murumuna wanjye nkunda, dore urakuze ugeze igihe cyo gushaka umugore ariko ntega amatwi nguhanure ndi mukuru wawe, hato utazagwa mu ruzi urwita ikiziba.

Nubwo twese tuzi ko nta muntu utunganye bivuze ko ari wowe ari nanjye nta malayika uturimo, hari ingeso zimwe na zimwe ushobora kwirengagiza ku mukobwa wahitamo ngo murwubakane kubera uburanga bwe cyangwa ibindi nyuma bikazakugaruka nabi, niyo mpamvu nka mukuru wawe nkwandikiye kugirango ngire ibyo nkugiraho inama ngo ejo utazicuza.

Muri iyi baruwa, ndashaka kukwereka ingeso 10 udakwiye kuzihanganira na rimwe ku mukobwa uzatekereza ko mwashakana mukubaka.

Muri aba bakobwa bose, uzitondere kurushaho uwa 3, uwa 4 n’uwa 10 kuko ni babi kurusha abandi bose. Aba utabitondeye, n’iyo mutashakaga gutindana nabo ubwabyo byakuzanira akaga.

1. NYIRAMAHANE: Uzi wa mukobwa uhora arakaye, umwe uhora avugisha ab’igitsina gabo nabi? Burya nt akabura imvano mwana wa mama, ushobora gusanga aba yarababajwe kenshi n’abandi bahungu. Umukobwa nk’uwo mujinya we uba ufite ishingiro, uzumve ko hari igihe na kimwe ashobora kuvuga abagabo neza, buri gihe cyose abavuga nabi kuko niko abazi.

Bishobora kuba atari ukubabazwa n’abahungu benshi mu rukundo ariko ugasanga na se atarigeze yita kuri nyina, bikaba ari byo byamuteye umujinya ku bantu b’igitsina gabo muri rusange.

Ntabwo ukeneye bene uyu mukobwa kuko igihe bizabaho ukagira icyo umubabazaho n’iyo waba utabigambiriye, uzitegure ko azagushyiraho amakosa yose azi ku bantu b’igitsina gabo bose kandi ntuzanabasha kubikemura kuko utazigera umenya n’icyo ugomba gusabira imbabazi.

2. NYIRAKWIKUNDA: NiBa ukeneye kubaka urugo rurangwamo umunezero uririnde umukobwa wikunda byo gukabya, umunezero uzanwa n’uko mwembi muwifurizanya kandi hamwe ukora ibishoboka byose ngo mugenzi wawe nawe anezerwe.

Umukobwa wikunda cyane ahora ashaka kunezezwa kandi ntabwo yumva ko nawe afite inshingano yo kwita ku munezero w’abandi. Umukobwa uhora ashaka kuba uwa mbere muri byose, umwe uzakubwira inkuru z’umunsi we w’amavuko gatatu kugira ngo uwumenye atarakubaza uwawe, ntabwo azigera aguha urugo rurangwamo umunezero.

3. NYIRANKUNDIBINTU: Mwana wa mama uragendere kure y’umukobwa ukunda ibintu cyane. Niba iyo atari kuvuga imodoka ya kanaka aba ari kuvuga telefone yabonye aha n’aha cyangwa akaba arimo kuvuga ikanzu runaka yambaye cyangwa isakoshi igezweho, uramenye rwose ubishoboye ntuzigere unafata izina rye mu mutwe. Umukobwa muhura buri gihe ukumva ikimushishikaje cyane ni ibintu nk’ibyo nushakana na we ntuzagirengo sinakubwiye.

4. NYIRANKUNDABOSE: Waba ukururwa na wa mukobwa usekera buri mugabo wese? Umwe mbese umeze nk’akanyugunyugu uvugana na buri mugabo wese akagenda atekereza ko yamukunze? Mwana wa mama uramenye rwose kuko burya ingeso ishira ari uko nyirayo yapfuye kandi ndabizi ko bitazagushimisha kumenya ko umugore wawe yirirwa akururukana n’abagabo bose muturanye, abiganye na we, abo bamenyaniye mu kazi n’ahandi bose akumva yabagira abe.

5. MUKUNDABIRORI: Ikizakubwira Mukundabirori, nta kirori aba atatumiwemo kandi ntacyo ajya asiba n’iyo yaba atameze neza, ahora yambaye imyenda igezweho ijyanye na buri kirori umubonye wese ntashidikanye ko ari umunyamugi.

Iyo atari kuvuga uko ikirori cy’ubushize cyagenze aba avuga ibizabera mu kirori gitaha. Mbese wa wundi uhora afite ubwoko bw’ibirori bidashira, ngaho ni anniversaire, baby shower, bridal shower cyangwa house party agomba kwitabira.

Ntuzatekereze ko bene uwo mukobwa azatuza ngo ni uko yubatse, azakomeza gutyo kandi bene uwo mwubakanye yarugusenyeraho rubanda bamureba bakabona ni umunyarugwiro ndetse ahubwo mwagirana ikibazo bakavuga ko ari wowe udashobotse.

6. NYIRAMPABWABYOSE: Umukobwa wakuze ahabwa ibintu byose ashaka, yaba abikeneye cyangwa atabikeneye, umwe utarigeze agira icyo avunikira cyangwa ikindi kintu kimusaba kwitanga ngo akigereho ntashobora kukubera umugore mwiza.

N’ubwo waba utekereza ko ushobora kumuha ubuzima nk’ubwo yari asanzwe afite iwabo, ugomba kwibuka ko kubaka bizana abana kandi abana basaba ubwitange ndetse no kwemera kuvunika.

Kubaka urugo ubwabyo ni ukwiyemeza kuvunika no guhangayikira ahazaza h’umuryango. Umukobwa utarigeze agira icyo yitangaho cyangwa ngo ashimishwe n’ibyo yavunikiye mu buzima bwe mutarabana ntabwo azabyigira iwawe.

7. NYIRANSHAKACARE: N’ubwo ari ibisanzwe ko abakobwa n’abagore bakunda kwitabwaho bimwe ab’ubu mwita “Care”, umukobwa ushaka kwitabwaho cyane ntabwo ashobora kubaka ngo rukomere. Umugabo mwiza yita ku mugore we uko ashoboye ariko ntabwo bishoboka ko yabikora buri gihe cyose, umugore muzima agomba kumenya ko umugabo we amukunda kandi ko amwitaho n’iyo yaba atari kumwe nawe.

Umukobwa udashaka ko ugira akanya n’inshuti zawe cyangwa abavandimwe bawe kuko buri gihe utari kukazi aba ashaka ko uba iruhande rwe cyangwa umwe ushaka ko muba muri kumwe ahantu hose igihe cyose ntabwo ashobora kukubera umugore mwiza kuko igihe bitazashoboka ko muba muri kumwe azumva ko urimo kumuca inyuma cyangwa gukora ayandi mabi.

Hari n’abakabya noneho n’akazi akumva ukabya, akagucyurira ko ukamurutisha, ko ugakunda cyane ukwiye kugabanya na we ukajya umwirebera, uyu uzamwitondere kuko umunsi wamuhinguka imbere umubwira za “Ndagukunda” yaburaye yagukuramo iyo kotsa.

8. NYIRAMAGAMBO: Mbese umukobwa wabengutswe yaba ashishikazwa n’iby’abandi kurusha ibimureba? Yaba se ari wa mukobwa usanga iyo atari kuvuga uko ba kanaka babayeho aba arimo kuvuga icyo kanaka atunze cyangwa araye akora? Umwe mbese uvuga abitwara nabi, abo abona ari abaturage badasobanutse n’ibindi nk’ibyo yibanda cyane ku buzima n’imibereho by’abandi… Uramenye rwose ntabwo ukeneye bene uyu mukobwa kana ka mama, uyu ntiyazakubera umugore muzima.

Kubaka bisaba kwita ku bikureba, mukajya inama ndetse mukiha n’intego. Niba mugenzi wawe ashishikazwa n’iby’abandi kurusha ibibareba ubwanyu umenye ko utazigera utsinda intambara urimo kurwana.

9. NYIRANTACYONIYEMEZA:Umukobwa udashobora kugira ikintu na kimwe yiyemeza ngo abe aricyo akora cyangwa yiga, umwe usanga ahora ashaka ikintu gishya yahugiramo, utangira ikintu bitamaze kabiri akagishingukamo, uwo ntabwo yakwiyemeza kubaka ntuzigere utakaza igihe cyawe kuri bene uyu mukobwa.

Erega uwo ntafatika utamwitondeye wazashiduka na we akuvuyeho, ibye uba usanga bidafite gahunda ihamye.

10. NYIRAGASHIZISONI: Niba buri gihe umukobwa ukunda ahora avuga nabi ndetse agashira isoni ku bantu n’iyo baba ari abo atekereza ko bari munsi ye, ntuzirirwe unamutekerezaho rwose.

Wibuke ko umugore rubanda babona ari mwiza ari ugwa neza, umwe wubaha abantu rubanda bakajya bavuga bati kanaka niwe ufite umugore abandi barabeshya. Uwo mukobwa usuzugura gutyo, nimubana burya nawe ntuzagirengo kugusuzugura akakuraba nk’icyo imbwa ihaze bizamugora.

Ndibaza ko nagerageje kukunyuriramo muri macye uko mbitekereza, ahasigaye n’i ahawe mwana wa mama uzitonde kandi ufate akanya kawe witegereze neza unasenge kuko umugore mwiza umuntu amuhabwa n’ Imana, ariko kandi Imana yanaguhaye ubwenge ngo ujye ubukoresha mu gushishoza umenye icyiza n’ikibi.

Yari mukuru wawe ugukunda cyane!

Ibitekerezo

  • Muvandimwe ibyo wanditse na bahugu namwe murabikora. Genzaho kwandarika uwo washinjye.

    Yewe umugabo ajya kuvuga amagambo akomeye gutya afite byinshi azigamye!!!!Ngaho nyiramama wawe nakomeze yishongore nk’uhatse zahabu kdi asa nk’uhunitse ibishingwe!!!!

    tugomba kwibuka ko Imana ishaka ko Umugore n’Umugabo "baba umubiri umwe" nkuko Intangiriro 2:24 havuga.Ikibabaje nuko ababyubahiriza ari bake.Benshi bacana inyuma,bararwana,baricana,ndetse bagatandukana.Ikibabaje nuko amadini amwe akavuga ngo Imana yemera Polygamy (gutunga abagore benshi).Ntabwo aribyo kubera ko bitera ibibazo mu ngo kandi Yesu yarabitubujije.Turamutse twumviye amategeko y’Imana,isi yaba nziza cyane.Gereza,kurwana,intambara,kwiba,ndetse na Police byavaho kubera ko abantu baba bakora ibyo Imana idusaba.Kubera ko abantu bananiye Imana kuva na kera,yashyizeho umunsi wa nyuma kugirango izabakure mu isi,isigaze gusa abantu bayumvira.

    rwose wamugabowe sinemeranya nawe nonese ko ahubwo mbona izo ngeso zibera kubagabo gusa ra? muriyiminsi rwose.ndabona wabicuritse iyo mico nayibonye kubagabo pe!!!!!!

    Yewe Boy kubaka nukwihanganirana ntago uba ugiye muri paradizo , niba utwo tugeso duto twarakunaniye ntago ushobora kuzubaka narimwe , utwo uvuze nutugeso dutoto umwewese yakwihanganira kuri wowe ndabona warafushye cyane , Kandi muribiriya byose uvuze ntanakimwe cyatuma utandukana numuntu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa