skol
fortebet

Vera Sidika ufite imiterere idasanzwe y’ikibuno yavuze ko kongeresha ubwiza amabere ye byamutwaye amafaranga aruta umushahara wa Perezida wa Kenya[AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 15, Sep 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Vera Sidika, umunyamideli ukunzwe cyane muri Kenya, wamamaye kubera amafoto yakunze kugaragaza yambaye ubusa, yahamijeko kongerera ubwiza amabere ye byamutwaye amafranga arenze umushahara wa Perezida.

Sponsored Ad

Uyu munyamideli, usigaye ari n’umucuruzi, yahamijeko kuri ubu amabere ye aricyo gice cy’umubiri kimutwara amafranga menshi, agamije kuyagira meza kugirango akundwe n’abagabo.

Ku wa mbere Nzeri 14, 2020, Vera Sidika mu kiganiro cyihariye yagiranye n’umunyarwenya Felix Oduwor mukiganiro kizwi cyane Bonga na Jalas, yatangaje ko yakoresheje miliyoni ebyiri z’amashiringi ya Kenya, arenga miliyoni 17 uyashyize mu mafaranga y’u Rwanda kugira ngo abagwe amabere ayongerere ubwiza.

Sidika yahamije ko yafashe iki cyemezo kugirango yongerere ubwiza bwe amabere ndetse arusheho no gukurura abagabo benshi bamureba.

Yagaragaje kandi ko uburyo bwo guhindura amabere ye bwakorewe muri Beverly Hills i Calfonia muri Amerika

Ati: “Nahisemo kongera amabere yanjye kugirango ndebe ko nabagabo bandeba bakwiyongera. amabere yanjye yantwaye miliyoni 2. byarampenze cyane kuko byakorewe muri Beverly Hills ”.

Muri iki kiganiro, Vera Sidika yabajijwe kumakuru yari amaze iminsi bivugwako ari murukundo n’umuhanzi wo muri Nigeria, Burna Boy.

Yahamije ko ari ibihuha. Yakomeje avuga ko Burna Boy afite umukobwa bakundana, kandi ko ntaho bahuriye. Yashimangiye ko ari inshuti gusa.

Vera Sidika afite inzu icuruza ibikoresho by’ubwiza muri Kenya, aho yakoreraga mu gace ka Westlands ka Nairobi, ubu akaba yarimukiye mu gace ka Nyali muri Mombasa.

Vera ahamyako kwiyambika ubusa agakundwa n’abagabo aribyo bimukijije kuko ngo ariho yakuye igishoro afite uyu munsi.






Ibitekerezo

  • Abagabo nabo batwarwa.nubusa amabere.yakorano koko!!!!birutwa nubwo busa bwe*

    Utazi umwanzi asiga umubiriri Koko!!
    ( Ni akamanyu k’umutsima gusa)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa