skol
fortebet

Videwo y’umukobwa ubwo yarwariraga The Ben indwara y’urukundo bigafata indi ntera

Yanditswe: Monday 21, Aug 2017

Sponsored Ad

skol

Ibyo byabaye mu ijoro ryo ku wa gatanu tariki ya 18 Kanama 2017, mu gitaramo cyiswe “Intsinzi Concert” cyabereye kuri Petit Stade i Remera.
The Ben ubwo yahuraga n’uwo mukobwa ari kumuhoza,Vieabari bateraniye muri icyo gitaramo ntabwo bari biteze ko The Ben abaririmbira kuko atari ari ku rutonde rwabagombaga kuririmba. Yageze ku rubyiniro atunguranye abafana be baramwishimira cyane.
Ubwo yageraga ku rubyiniro umufana we w’umukobwa yasazwe n’ibyishimo agwa hasi abashizwe ubutabazi barahagoboka. (...)

Sponsored Ad

Ibyo byabaye mu ijoro ryo ku wa gatanu tariki ya 18 Kanama 2017, mu gitaramo cyiswe “Intsinzi Concert” cyabereye kuri Petit Stade i Remera.

The Ben ubwo yahuraga n’uwo mukobwa ari kumuhoza,Vieabari bateraniye muri icyo gitaramo ntabwo bari biteze ko The Ben abaririmbira kuko atari ari ku rutonde rwabagombaga kuririmba. Yageze ku rubyiniro atunguranye abafana be baramwishimira cyane.

Ubwo yageraga ku rubyiniro umufana we w’umukobwa yasazwe n’ibyishimo agwa hasi abashizwe ubutabazi barahagoboka.

Abakozi ba “Croix Rouge” bari aho hafi ni bo bamuhaye ubutabazi bwihuse bamujyana aho baba bateguriye umuntu wese wahura n’ikibazo.

Bamugejejeyo bamuhaye ubuvuzi bw’ibanze nk’ibisanzwe birananirana hanyuma uwo mukobwa avuga ko ikiri bumukize ari ukubonana na The Ben.

REBA VIDEWO HASI UBWO THE BEN YAHUMURIZAGA UWO MUKOBA

Abakozi ba “Croix Rouge” bahise bakora ibishoboka ngo babone Then Ben, ku bw’amahirwe bahura nawe arimo gusohoka ahabereye igitaramo.

Bahise bamutekerereza uko ikibazo giteye, bamusaba kujya guhura n’uwo mukobwa arabibemerera.

Then Ben n’uwo mukobwa baganiriye nk’iminota 10 nyuma uwo mukobwa ahita yongera kugira intege.

Abo mu muryango w’uwo mukobwa bahise bamujyana mu rugo hanyuma Then Ben nawe akomereza muri Camp Kigali mu kindi gitaramo cy’Intsinzi cyahabereye.

Igitaramo cy’Instinzi cyabereye kuri Petit Stade i Remera cyari kirimo abahanzi bo mu Rwanda barimo Staff Sgt Robert , Senderi, Riderman, Christopher, Bruce Melody na Charly na Nina.

Ibitekerezo

  • Ibyo ni ibisazi, bazamujyane i Ndera!

    Reka sha iriya ni imitwe yagirango amwigirire inshoreke azanamutware america, biriya yakoze nuko yumvise The Benz avuga ko nta cherie agira ubwo ngo yerekanaga urukundo ye! Imitwe iragwira uriya wo ni ingofero!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa