skol
fortebet

Wa mugabo wafunzwe imyaka 36 arengana yakabije inzozi ze yari afite ubwo yari umwana w’imyaka 12[AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 28, May 2020

Sponsored Ad

skol

Archie Williams warekuwe muri 2019 nyuma yo kumara imyaka 36 afunze nyamara ari umwere, yakabije inzozi ze yagize afite imyaka 12 zo kuzaririmba mu irushanwa rya America’s Got Talent.

Sponsored Ad

Archie Williams yafunguwe tariki 21 Werurwe 2019 akaba yari yarafunzwe mu 1982 azira ibyaha byo gufata ku ngufu n’ubwicanyi, nyamara ntabyo yakoze ahubwo harabayeho kumwibeshyaho nk’uko nyuma ibimenyetso byafashwe hifashishijwe ikoranabuhanga rya DNA byabigaragaje.

Mu mpera z’umwaka ushize wa 2019 nibwo yaririmbiye abantu abanje kubabwira ubuhamya bw’ibyamubayeho byo gufungwa imyaka hafi 37 nyamara arengana, akurikizaho indirimbo yaririmbye mu ijwi ryanyuze abamwumvise, maze batangazwa n’iyo mpano yapfukiranywe n’ibyo byago byamubayeho, ariko abari aho bose baramwihanganisha kandi bagaragaza ko bamushyigikiye, babigaragaza basubiramo izina rye ’Archie’.

Uwo muririmbyi Archie Williams avuga ko yatangiye kuririmba afite imyaka 12 kandi ko yari afite intego yo kuzaririmbira imbere y’imbaga iba iteraniye muri ibyo birori bya America’s Got Talent byo kugaragaza abahiga abandi mu mpano zitandukanye harimo n’abanyamuziki.

Ubwo yaririmbaga muri ayo marushanwa yacaga kuri Televiziyo y’igihugu, yagize ati “Nifuje kenshi kuririmbira ahantu nk’aha, none birabaye, Imana ishimwe! Sinatekerezaga ko nabigeraho, nari nzi neza ko ndi umwere, nta cyaha nakoze, ariko kuko nari umwana muto w’umwirabura, nta bushobozi bw’amafaranga nari mfite bwo guhangana n’ibyemezo bya Leta ya Louisiana.”

Williams avuga ko gukunda umuziki no kuririmba ari byo byatumye adacika intege kugeza ubwo yasohokaga muri gereza agifite imbaraga.

Avuga ko nubwo yari afunze, mu mutima we yakomeje kubaho nk’aho adafunze kuko yari azi ko arengana, ndetse mu gihe yumva acitse intege, kuririmba bikamwongerera imbaraga ndetse bikamuha n’amahoro.

Archie Williams yafunzwe afite imyaka 22 y’amavuko, ubu akaba afite imyaka 59.

Inkuru y’uyu mugabo yongeye gusakara muri iyi minsi ubwo abategura amarushanwa ya America’s Got Talent bashyiraga amashusho ya Archie Williams ku mbuga nkoranyambaga aririmba, anatanga ubuhamya bw’ibyamubayeho, baboneraho no gutangaza ko iri rushanwa rigiye kongera kugaruka.





Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa