skol
fortebet

Wa musore uri mu rukundo na Miss Uwase Vanessa akomeje kumuhundagazaho urufaya rw’imitoma[AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 14, Jan 2021

Sponsored Ad

skol

Urukundo hagati ya Miss Vanessa n’umusore w’umunyarwanda w’umuhanzi ukorera umuziki we mu gihugu cya Kenya uzwi ku izina rya Keddyboi rukomeje kugenda rututumba uko iminsi yicuma.

Sponsored Ad

Ejo kuwa gatatu tariki 13 Mutarama nibwo twabagejejeho inkuru y’urukundo rw’uyu musore nyuma yuko yari yashimiye Miss Vanessa ko afite ifoto nziza ndetse anamubwira ko ari mwiza cyane,none kuri uyu munsi, uyu musore noneho akaba yifashishije indirimbo ya King James yitwa Biracyaza, yabwiye Miss Vanessa ati « Ibyo ubona ni bike biracyaza » maze anarenzaho agira ati « Je t’aime ma chéri ❤️ ndagukunda mukunzi» . Ibi uyu musore nk’uko bisanzwe yabibwiye Miss Vanessa abinyujije kuri story ya instagram ye.

Umusore umaze iminsi yerekana ko ari mu rukundo na Miss Uwase Vanessa akaba akomeje kumuhata amagambo aryohereye y’urukundo,ni nyuma ku munsi w’ejo kuwa Gatatu nubundi nabwo yamuteye imitoma igira iti"Wow,nice pic my love,Umwiza wange...Mbona umutima wagukunze utaribeshye".


Uyu musore yakomeje avuga ko adateze kunanirwa kumukunda na gato ndetse anamusabira kurindwa n’Imana.Nyuma y’imitoma y’uyu musore, Miss Uwase Vanessa nawe yabyishimiye kugeza naho nawe abisangiza abamukurikira ku rubuga nkoranyambaga rwa Instagram.

Uyu musore wiyise Keddyboi kuri Instagram,amakuru agera ku kinyamakuru UMURYANGO ngo nuko ari umunyarwanda w’umuhanzi ukorera umuziki we mu gihugu cya Kenya ari naho akunze kuba ari.

Nkuko bigaragazwa ku magambo uyu musore yabwiye Miss Vanessa,biragaragara ko yatangariye ubwiza bwe bitewe n’amagambo yiganjemo ayo kumubwira ukuntu ari mwiza aho yanamugaragarije urukundo amukunda uburyo rutagereranywa.

Ku itariki 3 Mutarama 2021,Miss Uwase Vanessa abinyujije kuri story ya instagram ye yatangarije abafana be ko nta mukunzi bari kumwe muri iki gihe bityo abasore batandukanye batangiye kugenda bamutereta barimo n’uyu urimo kumuhoza amarira y’umuherwe wo muri Congo baherutse gutandukana wari waranamwambitse impeta muri Nzeri 2019.

Vanessa yagaragaje ko yatandukanye n’uyu mugabo agaragaza ko ubu ari wenyine aho yagize ati “Ndongeye mbaye nyakamwe”aha yashakaga kugaragaza ko atakiri kumwe n’uwo yari yarihebeye mu rukundo.

Abari hafi ya Miss Uwasse Vanessa bavugako uyu mukobwa nubundi yari amaze iminsi yarakuyemo impeta yari yarambitswe n’uyu mugabo nkuko byagiye bigaragara no ku mafoto ya vuba yagiye ashyira ku mbuga nkoranyambaga ze byagaragaraga ko nta mpeta ikiri ku rutoki rwe,ndetse biravugwa ko ashobora kuba ngo yaranayijugunye.

Uyu munyemari ukomoka mu gihugu cya Congo Kinshasa,ku italiki 15 Nzeri 2020, nibwo yongeye gushimangira urwo akunda uyu mukobwa w’umunyarwandakazi maze ajya ku rukuta rwe rwa instagram ashyiraho ifoto ya Vanessa iherekezwa n’amagambo agira ati “Umwamikazi wanjye” arenzaho udutima agaragaza ko amukunda.

Abakurikirana uyu mugabo icyo gihe bagaragaje ko bishimiye kongera kubona ko agikunda Vanessa, akabigaragaza nkuko yabikoraga mbere.

Ubwo aba bombi bajyaga guhurira mu gihugu cya Tanzania,Putin Kabalu niwe wabanje kwandika ku rukuta rwe, ashyiraho ifoto ya Vanessa ari mu ndege arangije ati “Si njye urarota ungezeho nkakubona.” Uyu mukobwa nawe arangije ati “Nanjye rukundo wanjye. Turabonana mu kanya gato.”

Nyuma yo kuva muri Tanzania kandi hari n’amakuru yavuzwe ko Vanessa yashatse kwiyahura, bitewe no gukomeza kubabazwa n’uyu mugabo.

Ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki 08 Nzeri 2020, inshuti ze zo kuri whatsapp zatunguwe n’ibyo yanditse ko umubyeyi we n’umuvandimwe bamufashije kutiyahura.

Miss Vanessa icyo gihe yanditse agira ati “Iyo bitaza kuba ku bwa mama n’umuvandimwe wanjye nari kuba niyahuye! Ndananiwe ndarushye kwihangana birananiye kuri iyi si”!

Umwe mu nshuti ze za hafi yabwiye ikinyamakuru UMURYANGO ko icyari giteye Vanessa kwiyahura,ari ukubera ko yagerageje ibishoboka byose ngo asubirane n’umukunzi we Kabalu ariko bikanga bikaba iby’ubusa, bikamuviramo agahinda gakabije (depression).

Urukundo rw’aba bombi bwa mbere rutangira kuzamo agatotsi byari biturutse ku wundi mukobwa, nawe uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga wari uri gukururana n’uyu mugabo wari warambitse impeta Miss Vanessa.

Ibi byarakaje cyane uyu mukobwa ahitamo kuba ahagaritse umubano we n’uyu mugabo wari umaze iminsi amuhaye imodoka.None tukaba twavuga ko inkuru y’urukundo rwa Miss Vanessa n’umunyemari wo muri Congo ishobora kuba irangiriye aha ndetse akaba ari mu rugamba rwo kuba yashakisha undi munyamafaranga wamwibagiza Putin.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa