skol
fortebet

Weasel Manizo yasibye amafoto yose yashyize kuri Instagram ye ari kumwe na Sandra Teta

Yanditswe: Friday 19, Jul 2019

Sponsored Ad

Amakuru aturuka muri Uganda aravuga ko umuhanzi Weasel Manizo na Sandra Teta bari bamaze amezi make bari mu munyenga w’urukundo,bamaze gutandukana ndetse uyu muhanzi yamaze gusiba amafoto yose yari yarashyize kuri Instagram bari kumwe.

Sponsored Ad

Ikinyamakuru Howwebiz cyatangaje ko urukundo rw’aba bombi rwajemo agatotsi ndetse batagicana uwaka nkuko byari bisanzwe aho buri gihe babaga bari kumwe mu tubyiniro.

Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo Weasel yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram ifoto ari kumwe na Sandra Teta gusa nyuma y’amasaha make yahise ayisiba yo n’ayandi yose bari kumwe.

Urukundo rw’uyu Munyarwandakazi na Weasel rumaze iminsi ruvugwa cyane aho bagaragaraga cyane bari gusangira ka wine,basohokanye mu tubyiniro ndetse mu kwezi gushize uyu muhanzi yakoreye ibirori by’igitangaza Teta ku isabukuru ye.

Mu minsi ishize byavugwaga ko Weasel yateye inda Sandra Teta gusa yabihakanye yivuye inyuma.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa