skol
fortebet

Wema Sepetu amashusho ye yashyize hanze yatumye yongera kuba ikiganiro ku mbuga nkoranyambaga[AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 22, Feb 2020

Sponsored Ad

skol

Icyamamare Wema Sepetu wamenyekanye mu bikorwa bitandukanye bya sinema muri Tanzania, nyuma y’amashusho yashyize ku mbuga nkoranyambaga agaragaza uburyo agenda yinanura umunsi ku munsi, yongeye kuba ikiganiro ku mbuga nkoranyambaga aho benshi bagiye bamubwira ko bitamubereye.

Sponsored Ad

Uyu mukobwa wanabaye Miss wa Tanzania mu mwaka wa 2006, yakunze kwibasirwa cyane n’abakoresha imbugankoranyambaga mu mwaka ushize, bitewe n’ibyo yagiye ashyira ku mbugankoranyambaga akoresha.

Wema Sepetu yibasiwe cyane ubwo yashyiraga amashusho kuri Instagrama ari kumwe n’umukunzi we mu gitanda bari gusomana, bituma abamukurikira bamwadukira batangira kumunenga kugeza n’aho ubuyobozi bw’iki gihugu bwabyinjiyemo.

Muri Nzeri 2019 ni bwo uyu mukobwa ku nshuro ya mbere yagaragaje ko yinanuye, ibi ntabwo byakiriwe neza n’abantu batandukanye dore ko bahise bamubwira ko bitamubereye nashaka yongere yibyibuhire.

Uyu mukobwa wahoze anakundana n’umuhanzi ukomeye mu gihugu cya Tanzania, Diamond Platnumz, bisa nk’aho yanze kumva inama z’abakunzi be kuko aho kubyibuha akomeza kwinanura umunsi ku munsi.

Abakunzi be basa nk’aho bananiwe kwakira cyangwa kumenyera uko uyu mukobwa asigaye angana maze bongera kumwibasira ku mbuga nkoranyambaga.

Ni nyuma y’amashusho yari amaze gushyira ku rukuta rwe rwa Instagram agaragaza uburyo yananutse cyane.

Mu bantu bagize icyo bavuga kuri ayo mashusho(comments), benshi bamusabaa kongera kubyibuha, bamwe bemezaga ko ashobora kuba yarahuye n’ikibazo.

Uwitwa Gabriel yagize atiWema ufite ikihe kibazo ko mbona wananutse bigeze aho?
Jimmy“ntabwo bikubereye warinanuye cyane”

Coolthummirany we yamusabye kongera kubyibuha ho gato kuko yananutse cyane.

Salim ati“ayo si yo maguru ya we usanganywe”

Si aba gusa kuko nk’uwitwa dynermalos yamusabye kurekeraho kwinanura kuko n’ubundi yamaze kunanuka, ni mu gihe uwitwa rayuu795 we yamusabye ni ba bishoboka ko yamubwira imyaka afite bitewe n’ibikorwa yikoza.

Wema Sepetu atari yinanura


Wema Sepetu nyuma yo kwinanura

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa