Wema Sepetu n’umugore wamuhaye umwana ntibagisenyera umugozi umwe

Imyidagaduro   Yanditswe na: Martin Munezero 18 March 2020 Yasuwe: 2512

Wema Sepetu na Aunt Ezekiel wamuhaye umwana ndetse bombi bakaba ari abakinnhyi ba filime bakomeye muri Tanzania ndetse bakaba bari basanzwe ari inshuti zikomeye, ntibagisenyera umugozi umwe.



Abakinnyi babiri ba filime muri Tanzania bari inshuti magara, Wema Sepetu na Aunt Ezekiel ubu ntibacana uwaka, nyina wa Wema Sepetu we akaba avuga ko bitamutunguye.

Aganira na Amani, yavuze ko atatunguwe no kuba barashwanye kuko inshuro nyinshi bagiye bashwana shanwa, akemeza ko umwana we akuze bityo ko ari we ukwiriye kwihitiramo uwo babana.

Yagize ati“mu bucuti bwa Wema na Aunt Ezikiel bagiye bashwana shwana, sinatangazwa no kuba ubu batarimo bavuga rumwe. Sinshobora gutegeka umwana wanjye ngo abe inshuti n’uyu cyangwa uriya.”

Aba bombi bari baratangaje ko ubushuti bwa bo ari ubwo gupfa no gukira, bivugwa ko icyateye gushwana hagati ya bo ari umwe mu bavandimwe ba Wema Sepetu.

Ibi bibaye nyuma y’uko mu Gushyingo 2019, Aunt Ezekiel yahaye Wema Sepetu umwana we w’umukobwa witwa Cookie nk’isezerano yari yaramuhaye.

Author : Martin Munezero

Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.

Imbuga nkoranyambaga ze:

Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter

Ibitecyerezo

  • Who are you?
    Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Muri Wasafi Records ya Diamond byemejwe ko hagezemo icyorezo cya...

Muri Wasafi Records iyobowe n’umuhanzi ukomeye muri Tanzania Diamond...
1 April 2020 Yasuwe: 996 0

Gael Faye uherutse mu Rwanda agahura n’abayobozi yahishuye ko basanze...

Umuraperi w’umunyarwanda ufite ubwenegihugu bw’u Bufaransa, Gaël Faye,...
1 April 2020 Yasuwe: 2584 0

Tanasha yaba yabonye undi musore nawe w’umuhanzi umuhoza amarira yarijijwe...

Nyuma y’ibyumweru bike bishize umuhanzikazi wo muri Kenya ’Tanasha Donna’...
31 March 2020 Yasuwe: 7035 0

Agatambaro nyakwigendra Kobe Bryant yakoresheje yihanagura ibyuya...

Kobe Bryant agatambaro yari afite mu 2016 asezera ku mukino wa...
30 March 2020 Yasuwe: 2215 0

Umubyeyi wa Nasson yapfuye

Umuhanzi nyarwanda Nshimiyimana Naason wamenyekanye mu muziki nka Naason,...
30 March 2020 Yasuwe: 2814 1

Vicky Zugah yavuze uburyo igitsina ari ikintu gikomeye ndetse ko...

Umukinnyi wa filimi akaba na rwiyemezamirimo Vicky Zugah, ukomoka mu Gihugu...
27 March 2020 Yasuwe: 6499 0