skol
fortebet

Wema Sepetu nubwo yataye ibiro ngo asigaye asa n’abakecuru mu maso

Yanditswe: Friday 17, Jan 2020

Sponsored Ad

skol

Nyuma yaho Wema Sepetu atereye ibiro bitari munsi ya 50, uwo mukobwa ngo ubu mu maso he hasa n’ah’umukecuru, abafana be bamwe na bamwe bakaba babona ko ibyiza yari kuguma uko yari.

Sponsored Ad

Nk’uko amakuru dukesha ibinyamakuru byo mu gihugu cya Tanzania avuga, ko uyu mukinyyi w’amafilimi akundwa cyane muri icyo gihugu ngo asigaye afite mu maso he hadashimwa na benshi, mu gihe we avuga ko yageze kucyo yifuje,aribyo kugarukana umubiri yari afite agitorwa kuba Miss Tanzania.

Ikindi kinavugwa kuba yarifuzaga mu gushaka kugabanuka, kwari ukugira ngo abashe gusama, kuko ukubyibuha ngo nako kwari imbogamizi ikomeye mu kubona umwana,kuko ngo n’abaganga mu buhindi aho yari yagiye kwivuriza banamusabye kugabanuka.

We akaba nta birenze abivugaho, uretse ko ajya abwira abantu gushyira mu matelefone yabo App ye yitwa WemaApp ngo bakunde bakurikiranire hafi ibikorwa bye.

Twabibutsa ko Wema Sepetu abarirwa muri bamwe mu bakobwa bakomeye cyane mu ruhando rwa Sinema muri Tanzania, akaba abyinjizamo amafaranga atari make.

Ibitekerezo

  • Uyu mukobwa yabanye igihe kinini na Diamond,arangije aramuta.Nubwo atata ibiro,ni hahandi azasaza nk’abandi abe umukecuru.Nkuko bible ivuga,ubusore/ubukumi n’ubwiza ni ubusa.Kubera ko mu gihe gito twese dusaza,ntihagire uwongera kutureba.Niyo mpamvu tugomba gushaka imana hakiri kare kugirango niyo twapfa,izatuzure ku munsi wa nyuma,iduhe ubuzima bw’iteka muli paradizo nkuko bible ivuga.Ariko iyo dukomeje kwibera mu gushaka ibyisi gusa ntidushake imana,iyo dupfuye biba birangiye tutazongera kubaho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa