skol
fortebet

Wema Sepetu wakundanyeho igihe kinini na Diamond yatawe muri yombi[AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 19, Jun 2019

Sponsored Ad

skol

Icyamamare mu gukina filime akaba n’umunyamideli uri mu bakomeye muri Tanzania, Wema Sepetu yasabiwe gufungwa nyuma y’iminsi mike ashyiriwe impapuro zo kumuta muri yombi.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa mbere kuwa 17 Kamena nibwo Wema Sepetu yajyanywe muri gereza ya Segerea nk’uko byanzuwe n’urukiko rwa Kistu mu Mujyi wa Dar es Salaam, akaba yasabiwe kuba afunzwe iminsi irindwi.

Sepetu afatiwe uyu mwanzuro nyuma y’iminsi itandatu urukiko rumushyiriyeho impapuro zo kumuta muri yombi kuko yanze ku rwitaba ku cyaha yari akurikiranweho cyo gukwirakwiza amashusho y’urukozasoni yakoze mu mwaka ushize.

Kuwa 17 Ukwakira 2018 nibwo Wema Sepetu yashyize ku mbuga nkoranyambaga amashusho ari kumwe n’umusore mu buriri basomana.

Nyuma yo gutabwa muri yombi kubera gukwirakwiza aya mashusho, Wema yasabye imbabazi abanya-Tanzania bose ararekurwa ngo azajye yitaba urukiko uko rumukeneye kuri iki cyaha yaregwaga ariko ntiyaje kubyubahiriza kugeza ubwo ashyiriwe impapuro zimuta muri yombi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa