Wema Sepetu yasabye imbabazi anarizwa cyane n’amashusho ye y’urukozasoni yagiye ashyirwa ku mbuga nkoranyambaga[AMAFOTO]

Imyidagaduro   Yanditswe na: Martin Munezero 26 October 2018 Yasuwe: 2820

Wema Sepetu umwe mu bakomeye muri Sinema za Kibongo, yeruye ku mugaragaro asaba imbabazi kubwa Video (amashusho) ateye isoni amaze iminsi apostinga akavugwaho nabi na benshi bakurikiranira hafi ibikorwa bye.

Wema Sepetu ubwo yavugaga amagambo yo gusaba imbabazi yafashwe n’ikiniga avuga arira bigaragara ko nawe ubwe yitekerejeho agasanga byaratumye ata ikuzo nk’uko nawe yabikomojeho mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru.

Yavuze ko kubera amashusho aherutse gushyira ku rubuga rwe rwa Instagram asomana n’umukunzi we baryamanye mu gitanda bikagaragara ko bitashimishije abayabonye, Wema yavuze ko byamuhaye isomo mu buzima kuburyo nawe yafashe ingamba zo kwiminjira mo agafu.

Yavuze ko yahisemo kureka burundu imyitwarire mibi yo kumbuga nkoranyambaga ituma ata agaciro imbere y’Abantu,kandi ko yamaze kumenya uwo ariwe kuburyo atagiteze gusubira nagato kongera gukora ibikorwa bimugaragaza nk’umwana, by’umwihariko yeruye ko asabye imbabazi Abanyatanzania bose n’abandi bantu batandukanye babonye amashusho yashize ku mbuga nkorabyambaga.

Yagize Ati:“Nsabye imbabazi Leta ya Tanzania, abantu bose bafite aho bahuriye na sinema, abavandimwe banjye, abavandimwe n’inshuti ndetse n’abandi bankunda bananshigikiye mu bikorwa byanjye (Abafana), mama wanjye wababajwe n’ibyo nakoze ndetse n’abarumuna banjye bamfata nk’icyitegererezo cyangwa umuntu bagakwiye gufatiraho urugero mu muryango”.

Yongeye ko yamaze kumenya ko yababaje benshi ndetse akanabakoza isoni avuga ko adahagaze imbere yabo kugira ngo yongere gusobanura icyamuteye kubikora uretse kuba yabasaba imbabazi gusa z’ibyo yakoze byose.

Yagize ati“ Namenyeko nateye umutima mubi benshi ndetse nanabakojeje isoni. Sindihano kugira nsobanure icyanteye gukora biriya icyingenzi ni uguhinduka. Sinifuza ko hari uwangirira impuhwe ikigambiriwe ni uguhinyuza icyo nakoze kibi kirenze n’urukoza soni.

Wema Sepetu yavuze ko abikuye ku mutima yifuza ko yahabwa imbabazi kubwa Video yasakaje ku mbuga nkoranyambaga zikababaza abantu ndetse zikanatera agahinda benshi mu bakunzi be, ari nayo mpamvu yongeyeho avuga Ati:” Nsabye imbabazi nkoresheje umunwa wanjye kandi nzibukiye burundu ibikorwa by’ubwana, ubugoryi n’ubusazi nagize nigaragaza uko ntagakwiye kuba ngaragara:.

Mu minsi yashize nibwo Wema Sepetu yashyize Video kuri Instagram ye ari kumwe n’umusore mu buriri ndetse bari no gusomana, ibintu bitavuzweho rumwe n’abantu, icyo gihe yanditseho amagambo anagaragaza ko ariwe mugabo we w’Ejo hazaza.

Benshi nti byabanejeje dore ko batangiye kuvuga ko Wema yisuzuguje ndetse akanagaragaza umukunzi we nabi, n’ubwo uyu mukobwa yihagazeho agatangaza amagambo abarwanya avuga ko nta muntu n’umwe ugomba kumwivangira mu buzima, ibye agomba kubyimenyera kuko ariwe uzi uko agomba gukunda n’uko agomba kugaragaza umukunzi we.

Kuri uyu munsi Wema yavuguruje ibyo yakoze yemera ko ari amakosa kandi adateze kongera kugaragaza imyitwarire nk’iyi habe na rimwe ku mbuga nkoranyambaga no mu buzima busanzwe.

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Alain Muku yamaze impungenge abakunzi ba Clarisse Karasira nyuma y’uko...

Icyumweru kirashize umuhanzikazi w’umunyarwanda Clarisse Karasira asheshe...
20 October 2019 Yasuwe: 819 0

Miss Uwase Muyango yavuze ku makuru yavugaga ko yatandukanye na Kimenyi...

Uwase Muyango Claudine wamamaye muri Miss Rwanda 2019 yanakuyemo ikamba...
19 October 2019 Yasuwe: 3477 0

Umuhanzikazi Rose Muhando yatangaje ubugome yakorewe n’uwari umuhagarariye...

Umuhanzikazi w’indirimbo zihimbaza Imana ukomoka muri Tanzania,Rose Muhando,...
19 October 2019 Yasuwe: 3106 0

Uzi aho Illuminati yavuye? Kuki iha imbaraga abayibamo?Ese Jay-Z aba muri...

Ese Jay-Z aba muri Illuminati? Donald Trump, Katty Perry na Beyoncé abo bose...
19 October 2019 Yasuwe: 2786 3

Zari n’uburakari bwinshi yavuze uburyo Tanasha yakuye Diamond mu mureko...

Umubyeyi w’abana babiri b’icyamamare Diamond Platnumz Zari Hassan yasubije...
19 October 2019 Yasuwe: 5782 1

Diamond agiye kwitabaza DNA kugira ngo ahinyuze ibivugwa ko umwana Tanasha...

Amagambo yongeye kuba menshi muri bamwe mu bakunzi ba muzika muri Tanzania...
19 October 2019 Yasuwe: 3309 1