skol
fortebet

Wema Sepetu yatomaguye Hamisa Mobetto bombi bakundanyeho na Diamond

Yanditswe: Thursday 12, Dec 2019

Sponsored Ad

skol

Hamisa Mobetto umukobwa w’umunyamideli ukomoka muri Tanzania yujuje imyaka makumyabiri n’itanu y’amavuko maze mugenzi we w’umukobwa Wema Sepetu amwoherereza amagambo y’umutoma.

Sponsored Ad

Ibi byamamare byombi byagiranye urukundo n’umuhanzi Diamond Platnumz wo mu gihugu cya Tanzania, byongeye guhurira ku isabukuru y’umwe muri byo maze byimara agahinda mu gutomorana, Hamisa Mobeto nawe ntabwo yicecekeye kuko yagize icyo abwira abafana be bose bamugaragarije urukundo ku isabukuru ye y’amavuko ubwo yuzuzaga imyaka 25 y’amavuko.

“Mfite ibyishimo by’umurengera nkomora ku byo mwanyifurije ku isabukuru yanjye y’amavuko, mbikuye ku mutima ndabashimira cyane, mbashimiye ko mwafashe umwanya wanyu mugashyira ubutumwa ku nkuta zanjye, Imana ibahe umugisha mwese”. Hamisa Mobeto ashimira abantu bose bamwifurije isabukuru nziza.

Gusa Wema Sepetu wasangiye umukunzi na Hamisa Mobeto nawe yamugeneye ubutumwa buryoshye “Isabukuru nziza musangirangendo, Isabukuru nziza sukari, wowe umurika nka Zahabu, ishimire ibyiza bitari ibyanyuma mu buzima bwawe”, Wema Sepetu yifuriza isabukuru nziza y’amavuko, gusa Hamisa Mobeto nawe yamushubije amushimira cyane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa