skol
fortebet

Wema Sepetu yahishuye uburyo nyakwigendera Steven Kanumba yamusigiye umuvumo

Yanditswe: Friday 07, Feb 2020

Sponsored Ad

skol

Umukinyikazi wa Filimi wo mu gihugu cya Tanzania ’Wema Sepetu’ aherutse gutangaza ko nyakwigendera Steven kanumba yamusigiye umuvumo. Ibyo akabivuga ashingiye ku kuba atagishoboye kubyara,nyuma yo gutandukana nawe.

Sponsored Ad

Amakuru dukesha ikinyamakuru Simulizi na Sauti cyo muri Tanzania avuga ko uyu mukobwa muri iyi minsi ari mu barira kuko ashaka umwana,nkuko yabitangaje mu kiganiro yashize kuri App ye Wema App ko yakuyemo inda zitari nke za Steven Kanumba.

Muri icyo kiganiro, uyu mukinnyi wa Filimi yavuze ko yakuyemo inda z’uwo mukinyi ebyiri, ariko Kanumba akaba yaramenyemo imwe gusa. Si icyo gusa kuko yanavuze ko iyo ya mbere yayikuyemo kubera ngo yarakiri muto bitari bukunde ko abasha gutwara inda ngo ayibyare, kandi ngo bari babyumvikanyeho na Kanumba.

Icyo ahagararaho avuga ko yaba yaramusigiye umuvumo, ngo mu minsi mike mbere yuko yitaba Imana, Steven Kanumba yamubwiye ko atazigera atwara inda y’undi muhungu n’umwe, aho ni mu gihe ngo hari igihe Kanumba yahoragaa mubwira ko amwishyuza abana be, kuko ngo nyuma yahise amenya ko yakuyemo n’inda ya kabiri.

Uyu mukinnyikazi kandi akaba yanatangaje ko yumva ko igihe yakuragamo inda ya kabiri byatumye nyababyeyi ye igira ikibazo bigatuma atabasha gusama indi nda n’imwe. Aha twabibutsa ko abahungu batari bake barimo Diamond Platnumz cyo kimwe na Idriss Sultan bari mu bantu bateye inda Wema Sepetu ariko zikavamo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa