skol
fortebet

Wizkid ari kugerageza gutera inda Rihanna

Yanditswe: Tuesday 17, Mar 2020

Sponsored Ad

skol

Ayodeji Ibrahim Balogun, umuhanzi w’umunya-Nigeria wamamaye nka WizKid yatangarije abamukurikira ko bitarambiranye ari kugerageza gutera inda umuhanzikazi Rihanna.

Sponsored Ad

WizKid ibi yabitangaje ku rubuga rwe rwa Twitter ubwo asubizaga umufana we wari umubwiye ko asigaye yiyegereza Rihanna cyane nk’ushaka kumutera inda maze ntiyaripfana amusubiza ko ari byo ari kugerageza.

WizKid wakunze guhirwa cyane mu muziki we, icyifuzo cye gifite amahirwe menshi yo kuba cyasubizwa dore ko Rihanna ashaka gutera inda aherutse gutandukana n’umwarabu w’umuherwe, Hassan Jameel bamaranye imyaka itatu mu munyenga w’urukundo.

Abajijwe niba yashobora gutanga indezo ku mwana yabyarana na Rihanna, Wizkid yasubije avuga ko Rihanna ariwe ahubwo wamuha indezo.

Byahwihwiswaga ko kuri ubu Rihanna yaba acuditse na A$AP Rocky kuva bagaragara bari kumwe mu kirori ngarukamwaka cyabereye i New York muri 2020.

WizKid wamamaye cyane mu gihugu cya Nigeria no ku Isi muri rusange, yavuzweho gukundana na Tiwa Savage umuhanzikazi na we wabiciye bigacika mu muziki wa Nigeria, mu gihe Rihanna na we mbere ya Hassan Jameel yakundanye n’ikirangirire mu njyana ya R&B Chris Brown bombi bakaba ari abo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa