skol
startimes

Wizkid yahawe akayabo ka Mliyari z’amanyarwanda kubera indirimbo yakoranye na Beyonce

Imyidagaduro   Yanditswe na: Martin Munezero 3 August 2020 Yasuwe: 2192

Umuririmbyi Ayodeji Ibrahim Balogun wamamaye nka Wizkid, ari mubyishimo bidasanzwe yishimira indirimbo yakoranye na Beyonce yamwinjirije akayabo ka miliyoni z’amadorali.


Mu minsi ishize umuhanzikazi, Boyonce yakoranye indirimbo n’abahanzi batandukanye bo muri Afurika, kuri Album ye yise “Lion King”

Mu ndirimbo zigize iyi album ya Beyonce, harimo iyo yakoranye n’umunye-Ghana, Shatta Wale, iyo yakoranye na Tiwa Savage wo muri Nigeria, ndetse hari niyakunzwe cyane yakoranye na Wizkid nawe wo muri Nigeria, iyi ya Wizkid ni nayo yakunzwe n’abantu benshi cyane.

Brown Skin Girl, indirimbo Wizkid yakoranye na Beyonce, uyu muhanzi yahamijeko yamwinjirije akayabo ka miliyari z’amadorali, aho yavuzeko yamuhaye Miliyoni $100M z’amadorali agera kuri Miliyari 95,918,384,964 uyashyize mu mafaranga y’u Rwanda.

“Brown Skin Girl” ni indirimbo yanditswe n’umuririmbyi w’umunyamerika Beyoncé, umuhanzi wo muri Giyaneya, Saint Jhn n’umuririmbyi Wizkid wo muri Nijeriya, irimo Blue Ivy Carter umwana wa Beyonce na Jay Z.

Iyi ndirimbo kuri Top 40 / Rhythmic radio ku ya 23 Nyakanga 2019 yatowe nk’indirimbo ya kabiri irimo amajwi meza.

Ikinyamakuru Billboard cyashyize ahagaragara “Brown Skin Girl” nk’indirimbo ya 68 nziza ya 2019, bavuga ko indirimbo “ishimangira urugendo rwa Beyoncé n’ishema ry’umuco no guha ubushobozi abagore”.

Iyi ndirimbo niyo ndirimbo y’abagore yakunzwe cyane muri 2019 kuri Muzika ya Apple muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara.

Author : Martin Munezero

Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.

Imbuga nkoranyambaga ze:

Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Perezida Magufuli yongeye guhuriza ku meza imwe abakeba,Diamond,Ali Kiba na...

Perezida wa Repubulika ya Tanzania, Dr. John Pombe Magufuli akomeje...
17 September 2020 Yasuwe: 2154 0

Cardi B yasabye urukiko kumutandukanya n’umugabo we bamaze imyaka 3...

Cardi B, umugore ukora injyana ya Rap muri Amerika kuwa kabiri yasabye...
16 September 2020 Yasuwe: 3617 0

Wa muherwe w’umukongomani uherutse gutuma Miss Uwase Vanessa ashaka...

Mu minsi ishize nibwo mubitangazamakuru bya hano mu Rwanda hagiye...
16 September 2020 Yasuwe: 25317 2

Wizkid yakimbiranye n’abafana kubera ibyo yavuze kuri Davido

Umuhanzi w’icyamamare mu muziki wa Nigeria no muri Africa wamenyekanye...
16 September 2020 Yasuwe: 843 0

Harmonize abaye umuhanzi wa 2 wemeje Perezida Magufuli akamukurira ingofero...

Umuhanzi Harmonize wo mugihugu cya Tanzania yaririmbye yemeza abari baje...
15 September 2020 Yasuwe: 2652 0

Vera Sidika ufite imiterere idasanzwe y’ikibuno yavuze ko kongeresha ubwiza...

Vera Sidika, umunyamideli ukunzwe cyane muri Kenya, wamamaye kubera amafoto...
15 September 2020 Yasuwe: 5587 2