skol
fortebet

Wizkid yakimbiranye n’abafana kubera ibyo yavuze kuri Davido

Yanditswe: Wednesday 16, Sep 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Umuhanzi w’icyamamare mu muziki wa Nigeria no muri Africa wamenyekanye nka Wizkid yatunguye abakunzi n’abafana be ubwo yavugaga ko nta gushidikanya aruta mugenzi we Davido bafite inkomoko imwe bamaze n’imyaka myinshi bahanganiye umwanya w’icyamamare giruta Ibindi muri Nigeria.

Sponsored Ad

Ni mu butumwa umuhanzi Wizkid yanyujije kuri rumwe mu mbuga nkoranyambaga ze avuga ko aruta Davido nta gushidikanya “Ndi mukuru kurusha Davido ” ni amagambo yakoreshejejwe na Davido ayashyira ku mbuga nkoranyambaga ze gusa abafana b’aba bahanzi babyibajije byinshi mu gihe umuhanzi Davido yari amaze iminsi myinshi ashyize hanze indirimbo yanditse amateka yo kurebwa cyane mu gihe gito ku rubuga rwa Youtube.

Umuhanzi Davido yari amaze iminsi ashyize hanze indirimbo yitwa “FEM” yakunzwe cyane mu bice bitandukanye by’isi kugeza iciye agahigo ko kurebwa cyane ku rubuga rwa youtube n’ubwo abantu babivugaho ibintu byinshi bitandukanye.

Aba bahanzi bombi baherukaga kumvikana batumvikana n’ubundi bapfa kuba umwe aruta undi aho Davido yahamyaga ko we na Wizkid aribo bakomeye cyane kurusha abandi muri Nigeria, gusa Burna boy we yumvikanye ahamya ko ashyigikiye ko Davido ariwe ukomeye n’ubwo ari amagambo yatumye bamwe mu bakurikirana umuziki wo muri Nigeria bavuga ko guhitamo umuhanzi ukomeye bikwiye gutegurirwa amarushanwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa