skol
fortebet

Ykee Benda yarusimbutse nyuma y’impanuka ikomeye yakoze[AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 23, Nov 2020

Sponsored Ad

skol

Umuhanzi Wycliffe Tugume uzwi nka Ykee Benda mu muziki wa Uganda, yakoze impanuka ikomeye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere ari kumwe n’umuryango we, ku bw’amahirwe ntihagira uyitakarizamo ubuzima.

Sponsored Ad

Wycliffe Tugume (Ykee Benda) usanzwe ari Perezida w’Ishyirahamwe ry’abahanzi bo muri Uganda, azwi mu ndirimbo zakunzwe hano mu Rwanda nka Munakampala, Farmer yakoranye na Sheebah Karungi, Byonkola, Super Man n’izindi.

Uyu muhanzi yemeje ko yarokotse iriya mpanuka ikomeye, mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ashima Imana yamurokoye we n’umuhungu we ndetse n’umukunzi we, Julie Batenga.

Ykee Benda kuri Facebook yagize ati: “Wakoze Mana ku bw’andi mahirwe yo kubaho. Nakoze impanuka ndi kumwe n’umuryango wanjye; umwana wanjye Dante na nyina Julie Batenga batigeze bagira icyo baba. Turashima Imana ku bw’amahirwe ya kabiri.”

Amafoto Ykee Benda yashyize ahagaragara amwerekana yakomeretse cyane ku ijisho ry’ibumoso, ndetse imodoka ye yangiritse mu buryo bukomeye cyane.

Amakuru avuga ko impanuka uriya muhanzi yakoze yatewe n’umumotari wazaga amusanga yihuta, undi ahitamo kumukatira birangira ataye umuhanda.

Wycliffe Tugume yakoze impanuka nyuma y’iminsi mike ibisambo biteye ’Mpaka Music Studio’ yaherukaga gushinga bikarangira bimwibye ibikoresho byose byari biyirimo.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa