skol
fortebet

Yohani Umubatiza wa Radio/TV1O yambikanye iy’urudashira n’umukunzi we-AMAFOTO

Yanditswe: Sunday 31, Dec 2017

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 30 Ukuboza, 2017 nibwo umunyamakuru Nibishaka Jean Baptiste wa Radio/Tv10 yarushinze n’umukunzi we bamaranye igihe mu rukundo.
Nibishaka Jean Baptiste yamamaye mu biganiro bitandukanye nka Yohani Umubatiza.Kuri uyu wa Gatandatu w’iki cyumweru yabanje umuhango wo gusaba no gukwa nyuma yaho bakomereza mu gusezerana imbere y’Imana.
Ubu bukwe bwa Yohani Umubatiza bwatashywe na bamwe muri bagenzi be bakorana kuri radio 10 barimo Jerome Mugabo, Joshua Gatera ndetse (...)

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 30 Ukuboza, 2017 nibwo umunyamakuru Nibishaka Jean Baptiste wa Radio/Tv10 yarushinze n’umukunzi we bamaranye igihe mu rukundo.

Nibishaka Jean Baptiste yamamaye mu biganiro bitandukanye nka Yohani Umubatiza.Kuri uyu wa Gatandatu w’iki cyumweru yabanje umuhango wo gusaba no gukwa nyuma yaho bakomereza mu gusezerana imbere y’Imana.

Ubu bukwe bwa Yohani Umubatiza bwatashywe na bamwe muri bagenzi be bakorana kuri radio 10 barimo Jerome Mugabo, Joshua Gatera ndetse na Hategekimana Benjamin bakunda kwita Gicumbi, Ritha,Kate Gustave na Rigoga Ruth bari bamwambariye n’abandi.

Yohana Umubatiza azwi cyane mu biganiro bitandukanye bya buri gitondo ndetse n’icyo akoramo cyizwi cyane’Amakuru yo muri Karitsiye’ gica kuri Radio na TV 10.

Ibitekerezo

  • Ntitwabimenye ngo tugutwerere dukunda ibiganiro byawe cyane cyane amakuru yo muri karitsiye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa