skol
fortebet

Young Grace ku isabukuru ye y’amavuko yari mu gitanda n’umurundo w’indabyo[AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 21, Sep 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Umuhanzikazi Abayizera Grace wamamaye mu njyana ya hip hop nka Young Grace, yizihije isabukuru y’amavuko, ashima ibyiza Imana yamukoreye.

Sponsored Ad

Young Grace abinyujije ku mbuga nkoranyambaga akoresha yagaragaje amafoto mashya afite umurundo w’indabo ari mu gitanda.Kuri ayo mafo yasangije abamukurikirana yagaragaje ko ari mu munezero wo kwizihiza umunsi yavutseho.

Yagize ati “Mana ndi umufana w’ibyo ukora, urakoze ku wundi mwaka, isabukuru nziza kuri njyewe.”

Abayizera Grace yamamaye cyane mu Rwanda mu njyana ya Hip hop, yamenyekanye ubwo yakoreraga umuziki we mu karere ka Musanze, nyuma yaje kuza i Kigali naho arakundwa kubera imiririmbire ye.

Kuri ubu Grace ni umubyeyi w’umwana umwe, yise Amata Anca Ae’eedah Ai yahaye akabyiniriro ka Diamante.

Grace aheruka gushyira hanze indirimbo yise Tokeni, kuri ubu afite ikiganiro atambutsa ku rubuga rwa youtube yise “Single Mother Vibe” aho aganiriza abagore babyaye bagahura n’ubuzima bubakomereye.





Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa