skol
fortebet

Young Grace utwite inda y’imvutsi yatunguranye agaragara ari gukora Siporo asobanura n’icyo zimufasha[AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 12, Jun 2019

Sponsored Ad

skol

Abayizera Marie Grace, wamamaye ku izina rya Young Grace utwite inda y’imvutsi yemeza ko gukora Siporo n’ifunguro ririho Avoka bizamufasha kwibaruka neza umwana we w’imfura.

Sponsored Ad

Umuhanzikazi Young Grace witegura kwibaruka imfura ngo hari byinshi byahindutse mu mibereho ye bitewe no gutwita birimo ibijyanye n’imirire ubu uri kwikundira kurya Imvange iherekejwe n’urubuto rwa Avoka no gukora Siporo ya buri ni mugoroba.

Asobanura uko afata siporo ndetse n’ibyiza byayo kuri we nk’umugore utwite, ati “Umuntu utwite agira siporo akora ariko zoroheje. Kuri jye bituma numva mfite ubuzima bwiza kandi nta bunebwe, nta munaniro ikindi biragufasha bituma n’umwana agubwa neza kandi bigufasha no mu kubyara birihuta.”

Young Grace kandi yagize icyo avuga ku bantu batekereza ko gukora siporo byaba bibangamira umwana. Ni byo yakomeje asobanura ati “Gukora siporo utwite ni byiza, gusa hari abantu bagira ubwoba ariko nyamara hari izo umuntu yakora ntizimubangamire.

Nkanjye izo nkora ndoga. Iyo uri mu mazi umwana agubwa neza cyane ko n’abaganga babikugiramo inama. Hari n’ubundi buryo ushobora kugorora umubiri bitabangamiye umwana kandi burya iyo umwana abangamiwe uba ubyumva.”

Ikindi ngo yamaze kumenyera asigaye arya indyo zitandukanye kandi nta kurobanura. Buri saha ngo aba ashaka kurya ariko akarya duke.

Ati “Ubu ndi guporeza cyane sinavuga ngo ndya kangahe ku munsi ariko ni kenshi pe kuko buri saha ndarya ariko nkafata duke…Gusa ibiryo biri kungwa neza cyane ni Avoka n’imvange y’ibirayi n’ibishyimbo.”

Ibitekerezo

  • Nkunda kwibaza ku buzima bw’aba Stars.Ubona hafi ya bose icyo bashyira imbere ari ukwishimisha mu kuryamana n’abantu batashakanye.Urugero,uyu Young Grace abana n’umusore batateye igikumwe.Ni kimwe n’ibyo ba Diamond,Ronaldo,etc…bakora.Gusa si aba Stars bonyine.Ni Millions and Millions z’abantu.Gukoresha UBUTO bwawe (youth) mu bintu Imana itubuza,ni ukuyisuzugura.
    Niyo mpamvu izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,igasigaza abayumvira nubwo aribo bake.
    Bizaba ku munsi w’imperuka bible yita Armageddon kandi ushobora kuba uri hafi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa