skol
fortebet

Young Grace yifotoje amafoto atangaje avuga ko ari urwibutso ashaka kubikira umwana we[AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 20, May 2020

Sponsored Ad

skol

Umuhanzikazi Young Grace uri mu Karere ka Rubavu hamwe n’umwana we, aherutse kujya ku mazi aho yifotoreje ubwo yari atwite inda y’amezi 8, yongera kwifotozanya n’umwana we w’amezi umunani avuga ko ari urwibutso ashaka kubikira umwana we.

Sponsored Ad

Ni amafoto afotoye mu buryo bumwe n’imyenda yari yambaye yari imwe, bigatandukanywa n’uko hamwe yari atwite ahandi akaba yari ateruye umwana, kuri we akavuga ko ibi na byo ari ubuhanzi buhambaye bugaragara mu kwifotoza no kubika amateka y’ubuzima bwe n’ubw’umwana we.

Yagize ati “Nagiye hariya hantu naniwe kuko nari ntwite, nsaba Imana ngo izamfashe kugaruka hano mfite umwana wanjye.”

Young Grace avuga ko aya mafoto ari impano y’igitangaza azabikira umwana we witwa Diamante akazamushimisha ubwo azaba akuze kuko azabona amafoto ye akiri mu nda, akongera no kwibona ari kumwe na nyina nanone akiri uruhinja.

Mu mafoto ya mbere ubwo uyu muhanzi yari atwite, hari aho yagaragaye ari kumwe n’umugabo wamutemberezaga mu bwato, ariko ubwo yasubiragayo ntabwo uyu mugabo babonanye.

Young Grace yabwiye Kigali Today ko yifuza kongera kwifotozanya n’uwo mugabo, afite umwana, ariko ngo yasanze yagize ibyago ajya gutabara, byiyongeraho kuba Covid-19 itaramworoheye kugaruka vuba, gusa ngo bavuganye kuri telefoni.

Abayizera Marie Grace wamamaye ku mazina ya Young Grace, yabyaranye na Rwabuhihi Hubert bakunda kwita Piqué, ariko aba ntabwo barambanye kuko Young Grace avuga ko ari we usigaye yita ku mwana mu gihe Piqué yahise abasiga akigendera.

Umwana wabo ubu amaze amezi umunani avutse, muri iki gihe cy’icyorezo cya Covid-19 Young Grace akaba yibereye mu rugo rw’ababyeyi be aho arimo arerera umwana we.



Ibitekerezo

  • Biteye agahinda.Aho kwifotozanya n’uwamuteye inda,arifotozanya n’umuturage w’umukene cyane.Nyamara igihe yakururanaga n’uwamuteye inda,bavugaga ko "bali mu rukundo".Amaze kumutera inda yahise amuta.Birababaje kubona gusambana bisigaye byitwa kuba mu rukundo.Imana ntacyo ikibwiye abantu.Nubwo abantu miliyoni na miliyoni baryamana batarashakanye mu rwego rwo kwishimisha,Imana yaturemye irabitubuza.Itwemerera kuryamana n’umuntu umwe gusa tuzabana binyuze mu mategeko.Ikavuga ko abasambanyi batazaba mu bwami bw’imana.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma bikazakubuza ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa