skol
fortebet

Zari agiye gusubirana na Diamond nyuma y’imyaka 2 badahuza

Yanditswe: Saturday 23, May 2020

Sponsored Ad

skol

Amakuru ari kwandikwa n’ibitangazamakuru bitandukanye byo mu gihugu cya Uganda arimo kuvuga ko Zari Hassan na Papa w’abana be babiri Diamond Platnumz bagiye gusubirana bakongera guhuza urugwiro rwahozeho mu myaka ibiri ishize.

Sponsored Ad

Ku wa 14 Gashyantare 2018 nibwo Zari Hassan wari umaze kubyarana abana babiri na Diamond Platnumz yatangaje ko yamaze gutandukana n’umubyeyi w’abana be 2 amuziza kuba amuca inyuma mu bihe byinshi. iyo nkuru yakwirakwiye ndetse inatungura abafana benshi b’umuziki wa Diamond Platnumz gusa ubu byamaze kumenyekana ko aba bombi bagiye gusubirana kubera impamvu z’umubano w’umuryango.

Amakuru ava hafi kwa Nyirabukwe wa Zari Hassan avuga ko Sandrah Dangote nyirakuru wa Tiffah Dangote na Prince Nillah yemeza ko yasabye ko agomba guhura n’abuzukuru be bamaze imyaka ibiri baba muri Afurika y’epfo, aba bakaba bazazana na nyina aho biteganijwe ko bagomba kugera muri Tanzanie vuba hanyuma imiryango ikongera igahura.

Biteganijwe ko ubwo Zari Hassan azaba azanye abana ba Diamond Platnumz kugirango bahure n’umuryango ari umuhango uzatambuka imbona nkubone kuri WASAFI TV ya Diamond Platnumz. Diamond Platnumz agiye guhura na Zari Hassan mu gihe hari hashize igihe nta mukunzi uzwi afite nyuma yo gutandukana na Tanasha Donna.

Ibitekerezo

  • Nonese kuba bazahuza umuryango bivuz ko bazahita basubirana?
    Ark ntimukifatire abantuuu😁😀

    ntikatubeshye kuba yazana abana ntibivuzeko yasubirana numugabowe ibyo ni ibihuha!!!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa