skol
fortebet

Zari Hassan ari mu kababaro gakomeye yatewe na Kenyan Airways

Yanditswe: Tuesday 15, Oct 2019

Sponsored Ad

Icyamamare ku mbuga nkoranyambaga Zari Hassan ari mu marira kubera ko yibiwe imibavu ye ihenze cyane yahawe nk’impano ku isabukuru ye, mu ndege ya Kenyan Airways yari yateze agana Entebbe.

Sponsored Ad

Uyu mucuruzi kabuhariwe wahoze ari umugore wa Diamond Platnumz yavuze ko yaburiye imibavu ye ndetse n’imyenda yagombaga kwambara mu nama yari yitabiriye mu ndege ya Kenyan Airways [KQ].

Uyu mubyeyi w’abana 5 yagiye kuri Instagram ye yandika ko atazongera gutega indege ya Kenyan Airways kuko abajura bamumereye nabi bamwiba imitungo ye iba yamuhenze bikaze.

Yagize ati “Mbabajwe na Kenyan Airways.Ndi umwizerw ariko buri gihe murantenguha.Ubushize naracecetse ariko uyu munsi sinabishobora.Imibavu 4 yose nahawe nk’impano n’abashuti banjye I Dubai yabuze.Ubu ndambara iki mu nama ngiyemo?.

Reka nirengagize ukuntu buri gihe ingendo zanyu zitinda,ntimusobanurire abagenzi.Nta gihe ndagendera muri Kenyan Airways ngo yubahirize igihe.Muragayitse.Mukwiriye gushaka uko mwohereza umuntu aho ncumbitse akanzanira ibintu byanjye.Singendera Ubuntu.Nishyuye amadolari ibihumbi 2440 kugira ngo mbone indege ku munota wa nyuma.Ducane umubano mu mahoro.”

Zari yibwe iyi mitungo ye ku munsi w’ejo ubwo yari agiye Entebbe mu gihugu cye cy’amavuko cya Uganda gusa Kenyan Airways yamwijeje ko iri gukurikirana ikibazo cye ndetse abashinzwe umutungo baraza kumwishyura ibyo yabuze byose.


Zari Hassan yatanze ubutumwa butomoye kuri Instagram anenga KQ

Ibitekerezo

  • Njye Ndunva yagura iye ndege

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa