skol
fortebet

Zari Hassan yatangiye gutaka ubukene nyuma yo kwigwizaho imitungo ihenze

Yanditswe: Saturday 09, Nov 2019

Sponsored Ad

Icyamamare ku mbuga nkoranyambaga Zari Hassan yatangaje ko akeneye amafaranga kubera ko aherutse gushora amafaranga menshi mu kuvugurura inzu ye ndetse no kugura ibikoresho bihenze byo mu rugo.

Sponsored Ad

Zari wahoze ari umugore wa Diamond Platnumz yavuguruye ibyumba bibiri abigira byiza cyane ndetse agura ibikoresho bihambaye birimo ibyo muri salon.

Zari ufite abana 5 barimo 2 yabyaranye na Diamond aherutse kuva mu nzu ya Diamond Platnumz yabagamo agura iya miliyoni 245,369,009.38 z’amashilingi ya Uganda nkuko ikinyamakuru Blizz kibitangaza.

Uku kugura ibintu bihenze cyane byatumye uyu mugore akubitwa n’ubukene aho yahishuye kuri Snapchat ko akeneye amafaranga.

Yagize ati “Nashoye miliyoni irenga y’amarandi ngura ibikoresho byo mu nzu yanjye nshya.Nashiriwe ariko simvuga amafaranga nashoye.”

Zari atuye mu gihugu cya Afurika y’Epfo we n’aba bana be 5 yabyaranye n’abagabo 2 barimo ssemwaga na Diamond Platnumz.


Zari ngo yakennye kubera kuvugurura inzu ye no kugura ibikoresho bihenze

Ibitekerezo

  • Imana itubuza kwiringira amafaranga n’imitungo.Nyamara usanga abantu aribyo bashyira imbere y’ibindi byose.Tujye twibuka ko UBUKIRE butatubuza kurwara,gusaza no gupfa.Niyo mpamvu niba dushaka Ubuzima bw’iteka muli Paradis,Yesu yadusabye "gushaka mbere na mbere ubwami bw’imana" nkuko Matayo 6,umurongo wa 33 havuga,aho kwibera mu byisi gusa.Abantu bumvira iyo nama Yesu yasize aduhaye,azabazura ku Munsi w’Imperuka,abahe ubuzima bw’iteka nkuko yabyivugiye muli Yohana 6,umurongo wa 40.Ntimukishinge bariya bavuga ngo iyo dupfuye tuba twitabye imana.Ntabwo bihuye n’ibyo Bible yigisha.Ikizere cyonyine cy’umuntu upfuye cyo kuzongera kubaho,nta kindi uretse umuzuko wo ku munsi w’imperuka ubikiwe abapfuye bumvira imana kandi batibera mu byisi gusa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa