skol
fortebet

Zari hassan yatunguye benshi kubera umubare w’abana yifuza kubyarana na King Bae kandi ari hafi gucura

Yanditswe: Saturday 10, Aug 2019

Sponsored Ad

Icyamamare ku mbuga nkoranyambaga Zarinah Tlale uzwi nka Zari Hassan yatangaje ko yifuza kubyarana na King Bae baherutse kurushinga abana batanu nubwo afite imyaka 38 magingo aya.

Sponsored Ad

Uyu mugore wamenyekanye cyane ubwo yakundanaga na Diamond Platnumz,yabwiye Millard Ayo TV ko yifuza kubyarira umukunzi we King Bae abana batanu biyongera ku bandi batanu yabyaranye n’abagabo 2 aheruka gukundana nabo barimo Diamond na Ivan Ssemwanga.

Yagize ati “Mfite ubuzima bwiza,ndacyafite ubuzima bwiza ndetse ndacyabyara ariko nintabasha gutwita tuzifashisha uburyo bwo guhuza intanga [surrogate].Abana ni beza cyane,ndifuza kubyara abana 10.

Urabizi ababyeyi ba kera bagiraga abana benshi.Ndacyakomeye ku migenzo gakondo.Ndashaka abana 10 kugira ngo ngire umuryango mugari.Abana icumi ntabwo ari benshi.

Ni umugisha,abagore benshi bashaka abana bakababura mu gihe twe Imana yaduhaye kubyara benshi nk’inkoko,Kuki tutababyara?.

Zari asigaye atuye muri Afurika y’Epfo we n’uyu mugabo we mushya atajya agaragaza isura bigatuma benshi bavuga ko ari baringa.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa