skol
fortebet

Zari yagiriye inama abakobwa baguranye ‘Ubusugi’ bwabo Telephone

Yanditswe: Thursday 16, Nov 2017

Sponsored Ad

Umunyamideli akaba umucuruzi rurangiranwa muri Afurika y’Epfo, Zari The Lady Boss yagiriye inama abantu bose ariko cyane cyane abakobwa bashidurwa n’ibintu bakirengagiza y’uko imbere hari ibindi byiza.
Uyu mugore ubana n’umuhanzi Diamond Platnumz mu buryo butemewe n’amategeko, ashyirwa ku rutonde rw’abantu bakoresha imbuga nkoranyambaga azwiho gushyira buri kantu kose akoze.
Mu nyandiko nyinshi akunze gushyira ahabona yibanda ku gusubiza icyizere urubyiruko, benshi bamuvuga neza nk’uwo umuntu (...)

Sponsored Ad

Umunyamideli akaba umucuruzi rurangiranwa muri Afurika y’Epfo, Zari The Lady Boss yagiriye inama abantu bose ariko cyane cyane abakobwa bashidurwa n’ibintu bakirengagiza y’uko imbere hari ibindi byiza.

Uyu mugore ubana n’umuhanzi Diamond Platnumz mu buryo butemewe n’amategeko, ashyirwa ku rutonde rw’abantu bakoresha imbuga nkoranyambaga azwiho gushyira buri kantu kose akoze.

Mu nyandiko nyinshi akunze gushyira ahabona yibanda ku gusubiza icyizere urubyiruko, benshi bamuvuga neza nk’uwo umuntu yakwigiraho ubundi buzima bushya abandi bakamufata nk’umugore uba ashaka kwamamaza ibyo akora.

Zari yagiriwe inama abakobwa yo kudashidurwa n’ibyo babonye

Zari azwi nk’umugore urwanira ishyaka umuryango we; afite abana batanu barimo batatu yabyaranye na nyakwigendera Ivan Ssemwanga ndetse n’abandi babiri yabyaranye na Diamond babana kuri ubu.Ni inshingano zikomeye kuri we ariko avuga ko abasha guhuza ubucuruzi bwe no kwita ku rubyaro.

N’ubwo byagiye bivugwa ko yaba atabanye neza n’umugabo we kenshi wisanga hari abakobwa runaka bavuga ko yateye inda yewe bamwe akageraho akanabemera,Zari ntahwema kwerekana ko afite umunezo mu rugo rwe rumaze hafi imyaka ine arushinze.

Kuba ari umugore uhanzwe ijisho na benshi bashobora no kumufatiraho bitewe n’ibyo yanyuzemo hari na benshi abera urugero rw’uburyo abashaka kwigobotera mu bibazo by’inzitizi biba byugarije urugo rwe, mu butumwa yasabye abakobwa gukurikira indoto zabo aho kwihutira ibyo bahabwa n’abo bita ‘abaterankunga’

“Ibagirwa abo bagabo bakuze bitwa ‘Abaterankunga’. Ubaka ejo heza hazaza n’umusore muto ufite icyerekezo ukuri inyuma. Ashobora kuba ari umukene uyu munsi ariko ntazaba umukene ibihe byose. Ubaka ubutunzi n’umugabo wawe bwite. Abo baterankunga bazaguhundagazaho impano, ibyorezo n’ibibi byose.
Ntuzapfire ibintu, ibyiza biri imbere. Abenshi bishwe na SIDA kubera iPhone 4, ntago bari baziko tuzagira na za iPhone 7. Abaterankunga bazakwangiriza imyaka y’ubuto bwawe maze uzabure amahirwe yo kubana n’umugabo wari buzatume witwa Madamme Kanaka.
”Ubutumwa bwa Zari yageneye abakobwa.

Zari yashimangiye umubano afitanye n’umugabo we

Nyuma yo kwandika aya magambo yashyizeho ifoto ari kumwe n’umugabo we,Diamond.Ni ibintu bisa n’ibisobanura ko nyuma y’umwuka mubi wavuzweho mu rugo rwabo ubu ibintu byasubiye ku murongo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa