skol
fortebet

Zari yahishuye impamvu itangaje ituma akomeje guhisha isura y’umugabo we mushya

Yanditswe: Thursday 31, Oct 2019

Sponsored Ad

skol

Umuherwekazi w’umugande wibera muri Afurika y’Epfo, Zari wabyaranye n’umuhanzi wo muri Tanzania, Diamond Platnumz, yatangaje ko impamvu bahisha abakunzi babo muri iyi minsi ari amagambo amwe atari meza akunze kubavugwaho babasebya cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga.

Sponsored Ad

Ibi yabitangaje bitewe n’amagambo yavuzwe ku mukunzi w’umuhanzikazi, Vanessa Mdee ari we Rotimi ukomoka muri Nigeria ubu akaba aba muri Amerika.

Inkuru y’urukundo rwa Vanessa na Rotimi niyo irimo kuvugwa cyane muri Tanzania, umuntu umwe yavuze ku ifoto yari yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga avuga ko uyu mugabo wa Vanessa afite amazuru manini.

Zari nawe akaba yahise avuga kuri iyo foto ko uku kwirirwa basebya abakunzi b’abantu ari yo mpamvu bahisemo guhisha abakunzi babo.

Yagize ati”niyo mpamvu abagabo tubahisha muri iyi minsi kubera ko baramu bacu bo kuri Instagram ntabwo batworoheye. Ntantungane ibaho rero Vanessa mumureke.”

Zari atangaje ibi mu gihe mu minsi yashize yatangaje ko afite umukunzi mushya yasimbuje Diamond wanamwambitse impeta witwa King Bae wo muri Afurika y’Epfo, gusa akaba yaranze kumugaragaza isura.

Ibitekerezo

  • Abagabo bazwi bamaze kurongora ZARI ni batatu.Abo yaryamanye nabo ntibabarika.Umuntu yakwibaza impamvu UBWIZA butuma abakobwa benshi biyandarika.Bakumva ko ubuzima gusa ari gutunga amafaranga no kwishimisha uryamana n’abagabo.Ni ukwibeshya cyane,kubera ko mu gihe gito usaza ntihagire uwongera kukureba.Ikirenze ibyo,kwiyandarika bibabaza Imana yaturemye.Imana yaturemye itwemerera kuryamana n’umuntu umwe gusa tubana binyuze mu mategeko.Millions and millions z’abantu basambana,ntabwo bemera ko ari icyaha kizatuma babura ubuzima bw’iteka muli paradizo dutegereje ivugwa muli Petero wa 2,igice cya 3,umurongo wa 13.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma ukazabura ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.It is a lack of wisdom.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa