skol
fortebet

Zari yambuwe akazi yari yarahawe na Leta gahabwa umukobwa wahesheje ishema igihugu cya Uganda[AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 18, Jan 2019

Sponsored Ad

skol

Mu gihe hari hamaze igihe hahwihwiswa ko Zari Hassan wari warahawe inshingano muri Uganda zo guhagararira ubukerarugendo muri iki gihugu ko agiye kwamburwa uyu mwanya, byarangiye ibyafatwaga nk’ibinyoma bivuyemo ukuri.

Sponsored Ad

Zari Hassan wari wagizwe ambasaderi w’ubukerarugendo, yamaze kwamburwa iki cyubahiro gihabwa Miss Africa, Quinn Abenakyo, Umunyamabanga wa leta ushinzwe ubukerarugendo avuga ko ari we wahagararira Uganda neza.

Umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’ubukerarugendo, Godfrey Kiwanda yashimiye abateguye irushanwa ryo guhitamo ugomba kuba ambasaderi w’ubukerarugendo avuga ko bagize uruhare mu guteza imbere uruganda rw’ubukerarugendo rwa Uganda.

Ubwo Zari Hassan yahabwaga aka kazi

Kiwanda kandi yijeje gukomeza gushyigikira ambasaderi mushya w’ubukerarugendo nk’uko iyi nkuru dukesha urubuga Bigeye ikomeza ivuga.

Mu kwezi kwa cumi nibwo umunyemari Zari Hassan ubarizwa muri Afurika y’Epfo yari yagizwe ambasaderi w’ubukerarugendo wa Uganda afite inshingano zo guteza imbere ubukerarugendo muri Uganda.

Mu kwezi gushize nibwo hari hatangiye guhwihwiswa ko Zari agiye kwamburwa uyu mwanya ugahabwa uwabaye Miss Africa 2019, Quinn Abenakyo ariko urwego rw’igihugu rushinzwe ubukerarugendo rurabihakana none kuri uyu wa Gatatu byemejwe ko Zari yasimbuwe.

Miss Africa niwe wahawe akazi Zari yari yarahawe na Leta ya Uganda

Mu gihe Zari yari agifite izi nshingano, yaranzwe no kutishimirwa kubera ko yashinjwaga kwita ku nyungu ze bwite aho kwita ku nyungu z’akazi yahawe, aha bavugaga ko yiyita ko amenyekanisha ubukerarugendo kandi akazi ke ari ukwifotoza gusa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa