skol
fortebet

Zari yasuzuguye bikomeye Diamond uheruka kugurira umugore we ’Tanasha’ Telefone igura akayabo k’amafaranga y’u Rwanda,we ayigurira abana be

Yanditswe: Friday 13, Dec 2019

Sponsored Ad

skol

Umuherwekazi Zari wabyaranye na Diamond Platnumz umwana yaguriye abana be telephone ihenze cyane isa neza n’iyo Platnumz aheruka kugurira umugore we Tanasha Donna bari kumwe ubu banaheruka kubyarana umwana.

Sponsored Ad

iPhone 11 Pro ni telephone ihenze cyane ikorwa n’uruganda rwa apple, iyi ikaba yagaragaje agapingane hagati ya Diamond Platnumz na Zari ubwo yayiguriraga abana be babiri,harimo uwitwa Pinto n’ufite izina rya Raphael nkuko yari yarabisezeranyije umufana wari warigeze kumucyurira ibya telephone yari yaremereye urubyaro rwe.

Iyi Telefone ya iPhone 11 Pro ifite agaciro k’amadorali y’Amerika 1,500,wayavunja mu manyarwanda akangana n’akayabo ka Miliyoni imwe n’ibihumbi maganane [1,401,695.25 Rwf].

ku wa 1 ukuboza umwana witwa Prince Nillah,Zari yabyaranye na Diamond Platnumz yizihije isabukuru y’imyaka itatu amaze avutse,aho umunsi w’ibirori by’isabukuru ye byarimo abantu bambaye ibara ry’umweru gusa nkuko byari byateganyijwe ndetse byari byitabiriwe n’ibyamamare bitandukanye n’abo mu muryango we.

Ibitekerezo

  • Nonese ubwo ibyo Zari yakoze murabihuza gute no gusuzura Diamond!!??

    Inkuru zanyu ntizirangira

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa