skol
fortebet

Zari yatunguranye atangazaga amagambo akomeye k’uwahoze ari umugabo we nyakwigendera Ivan asa nukomeretsa Diamond

Yanditswe: Tuesday 19, Jun 2018

Sponsored Ad

skol

Umunyamideli Zari Hassan wabaye umugore wa nyakwigendera Ivan Ssemwanga babyaranye abana batatu ndetse akaba n’umugore w’umuhanzi Diamond babyaranye abana babiri, yagaragaje ko agishyize umutima kuri uyu nyakwigendera kurusha Diamond.

Sponsored Ad

Ni mu butumwa uyu Zari yacishije kuri instagram ku munsi wahariye ababyeyi b’abapapa, aho yivuye inyuma akavuga amarangamutima ye maze ahamya ko Ivan Ssemwanga yari umubyeyi mwiza wita ku bana be kurusha Diamond, anavuga ko nta munsi w’ubusa atamutekerezaho.

Zari yagize ati:”Umunsi mwiza w’ababyeyi b’abagabo kuri njye, no ku bagore bose bakora inshingano zombi. Ni twe ba MVP b’ukuri. Waragiye ariko uracyari kumwe natwe mu buryo bwose bushoboka. Turagukumbuye.”

Zari we ntareba kuri Diamond ukiriho, kuko no kumubazwaho ubwabyo atakibishaka kandi ahamya neza ko yamuretse amureba mu rwego rwo kwirinda kwibabariza umutima ndetse no kurinda abana be kuzakurira mu mabi uyu muhanzi ataburagamo na gato.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa