skol
fortebet

Zari yikomye umufana we wamwise umwana mubi ahita anamuhagarika kumukurikira

Yanditswe: Thursday 30, Apr 2020

Sponsored Ad

skol

Umuherwekazi Zari Hassan ukomoka mu gihugu cya Uganda akaba yibera muri Afurika y’Epfo, yatangaje ko atababaye nyuma yuko umufana yamwibasiye amuziza gushyira amashusho kuri Instagram.

Sponsored Ad

Muri videwo yamaze gusiba, Mama Tee yari yanditseho amagambo agira ati: “Ndashaka kuvuga… urayishyiraho kugira ngo turebe kandi tugire icyo tuvuga (reba abavuga) #KomezaUpWithZari.”

Umufana witwa Ally yahise agira icyo avuga kuriyi nyandiko abaza niba atarambiwe no gushyira amashusho yubupfu akomeza ashyiraho.

Tatu Ally ati: “Ntabwo urambiwe n’uyu mukino w’ubupfu.”

Mu kubibona, mama w’abana batanu yahise afata umwanzuro ko atagiye kurekango igitekerezo gitambutse nta kurwana, akomeza avuga ko agomba guhagarika uwo mufana kumukurikira kugira ngo amukize umuvuduko ukabije w’amaraso.

Boss Lady nkuko asanzwe yiyita, akomeza avuga ko atari umuntu mubi ari nayo mpamvu yishimisha, kandi ngo niba Ally adakunda ibyo abona ku rukuta rwe, ashobora kuba ari ku rukuta rutari rwo. Ati:

“@Tatu_b_ally ugomba guhagarikwa kugirango nshobore kugukiza umuvuduko ukabije wamaraso. Ntabwo ndi umuntu mubi. Ndishimye. Niba udakunda ibyo ubona uri ku rukuta rutari rwo. Urabeho,”

Ibi bibaye nyuma y’iminsi micye yibasiye abigira abamikazi bahoze bifata amafoto n’amashusho mugihe bari muri ma hoteri agezweho batinya kwifotoreza mu ngo zabo, none ubu ayo ma hoteri akaba afunze kubera Covid-19 ntibabone aho bifotoreza.

Zari yavuze ko abigira abamikazi bahoraga bamushinja ko yahinduye imibereho ye nyamara bakaba badashobora no kwifotoreza mu ngo zabo muri iki gihe cy’akato.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa