Zozibini Tunzi wakuze abwirwa ko ari mubi yatorewe kuba Miss Universe 2019

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 9 December 2019 Yasuwe: 2912

Zozibini Tunzi wo muri Afurika y’Epfo niwe watorewe kuba Miss Universe 2019 mu marushanwa yaberaga i Atlanta muri Amerika mu ijoro ryaho ryo ku cyumweru.



Tunzi yambitswe ikamba na Catriona Gray Miss Universe 2018 ukomoka muri Philippines.Zozibini Tunzi ufite metero 1.78 yavutse tariki 18 Nzeri 1993.

Ibihugu bitandatu bya Afurika nibyo byari bihagarariwe muri iri rushanwa ryari ribaye ku nshuro ya 68 ryajemo abakobwa bavuye mu bihugu 90.

Zozibini Tunzi w’imyaka 26 yabaye uwa mbere akurikirwa na Madison Anderson wo muri Puerto Rico na Sofía Aragón wo muri Mexico.

Tunzi amaze gutsinda yagize ati: "Nakuriye ahantu umukobwa nkanjye w’uruhu n’imisatsi nk’ibyanjye yafatwaga nk’utari mwiza.

Ndatekereza ko iki ari igihe ngo ibi birangire. Ndashaka ko abana bandeba bakabona isura yabo muri njyewe".

Tunzi yatowe nka Miss South Africa 2019, ni umukobwa wa gatatu wo muri iki gihugu utsindiye iri kamba, niwe wa mbere w’umwirabura uritsindiye kuva mu 2011 ryakwegukanwa na Leila Lopes wo muri Angola.

Miss Universe ni irushanwa ry’ubwiza ritegurwa n’ikigo cy’Abanyamerika, iri rushanwa na; Miss World, Miss International na Miss Earth niyo marushanwa ane(4) mpuzamahanga akomeye y’ubwiza.



Inkuru ya BBC

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Miss Rwanda yashyize hanze imodoka izahabwa uzegukana ikamba...

Kuri uyu wa Gatanu taliki ya 24 Mutarama 2020,nibwo Miss Rwanda yashyize...
24 January 2020 Yasuwe: 4407 0

Reba abahanzi nyarwanda 6 bashyizwe ku rutonde rw’abasore babujije amahwemo...

Abahanzi Kizito Mihigo na The Ben na bagenzi be batandatu, bashyizwe ku...
24 January 2020 Yasuwe: 5221 0

Wa mukobwa wavugishije benshi mu irushanwa rya Miss Rwanda rya 2020 yeretse...

Umukobwa witwa Nishimwe Naomie wavugishije benshi mu irushanwa rya Miss...
24 January 2020 Yasuwe: 9610 0

Abakurikiranira hafi Miss Rwanda baribaza impamvu bivugwa ko umukobwa...

Abantu bakurikirana irushanwa rya Miss Rwanda bakomeje kwibaza impamvu hari...
23 January 2020 Yasuwe: 4375 2

Huddah Monroe ufite imiterere y’ikibuno idasanzwe ikunzwe n’abagabo muri...

Umunyamideri w’icyamamare ku mbuga nkoranyambaga wo mu gihugu cya Kenya,...
22 January 2020 Yasuwe: 12008 1

Menya Ukuri ku bivugwa ko Abakobwa bazakora Umwiherero wa Miss Rwanda 2020...

Nyuma y’aho ijonjora ryibanze mu irushanwa ryo gushaka Nyampinga w’u Rwanda...
21 January 2020 Yasuwe: 2856 0