skol
fortebet

Zuchu yavuze ku bivugwa ko Diamond agamije kumutega imitego

Yanditswe: Tuesday 12, May 2020

Sponsored Ad

skol

Zuchu waherukaga kwinjira muri Wasafi Classic Baby nk’umuhanzi mushya yabwiye abakurikira umuziki utunganyirizwa muri WCB Wasafi ko umuyobozi wayo Diamond Platnumz atagamije kumushora mu rukundo rugufi nk’uko yagiye abikora ku bakunzi be yagize.

Sponsored Ad

Zuchu ni we muhanzi wa kabiri w’umukobwa muri lebo ya Wasafi ndetse ari no mu bagezweho cyane mu gihugu cya Tanzanie gusa akinjira muri Wasafi byahwihwishwe ko ataje mu by’ukuri mu muziki ahubwo agiye kugwa mu mutego w’urukundo, cyane ko Diamond Platnumz yari amaze igihe atandukanye n’uwahoze ari umunyamakuru muri Kenya ariko waje guhinduka umuhanzikazi Tanasha Donna ndetse uyu yatandukanye na Diamond bamaze kubyarana umwana umwe witwa Junior Naseeb.

Uyu muhanzikazi utaramara igihe kinini muri WCB Wasafi yashimangiye neza ko Diamond nta rukundo amukeneyeho ahubwo areberera inyungu ze, cyane ko nawe ahamya ko ubu afite gahunda yo guhanga amaso ibikorwa bye bya muzika.

Kuva icyamamare mu njyana ya Bongo Flava Diamond Platnumz yatandukana na Tanasha Donna nta mukunzi uzwi arerekana gusa yagiye ahwihwiswa mu mubano n’abandi bakobwa ariko ntibimenyekane, ndetse mu minsi yashize hari umukobwa witwa Azziad Nasenya wanze akazi mu bitangazamakuru bya Radion na Televiziyo ya Wasafi.

Diamond Platnumz yagiye mu rukundo n’abagore batandukanye barimo Zari Hassan, Wema Sepetu, Hamisa Mobeto, Jokate Mwengelo, Penny Mungilwa, Jacqueline Wolper, Irene Uwoya, Aunti Ezekiel na Tunda Sebastian.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa