skol
fortebet

Aaron Wan-Bissaka yatewe indobo n’umukunzi we nyuma yo kubyarana n’undi mugore

Yanditswe: Wednesday 21, Oct 2020

Sponsored Ad

Myugariro wa Manchester United, Aaron Wan-Bissaka,yatewe indobo n’umukunzi we nyuma y’aho bimenyekaniye ko yateye inda undi mukobwa bakabyarana.

Sponsored Ad

Uyu myugariro w’imyaka 22,yashinjwe guca inyuma umukunzi we Rhianna Bentley w’imyaka 21,atera inda umunyamideli w’umunyamerika wavuzwe mu rukundo na Jesse Lingard.

Bentley yahagaritse urukundo rwe na Wan-Bissaka nyuma y’aho Marliesia Ortiz w’imyaka 27,avuze ko bagiranye umubano mwiza inyuma y’ishuka kuwa Mbere.Ortiz yavuze ko Bissaka yemeye ko yateye inda undi mugore bakabyarana umwana.

Kuwa 28 Nzeri,uyu mukobwa yashyize hanze ifoto kuri Instagram arangije yandikaho ati “Agiye kubona umwana mu minsi iri imbere ariko yambwiye ko atamushaka.”

Bentley yasezeye kuri Wan-Bissaka amwoherereza uruhuri rw’ubutumwa aho yamwifurije amahirwe masa mubyo akora byose.

Umwe mu bahaye ubutumwa The Sun yagize ati “Rhianna yabonye buriya butumwa arababara cyane.Bari bamaranye igihe ndetse yamufataga nka se w’umwana we.Iriya nkuru yaramushegeshe cyane.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka, Wan-Bissaka yaciwe amapawundi 600 ndetse ahagarikwa no gutwara imodoka nyuma yo gufatwa ari gutwarira imodoka ku muvuduko wa Km 104 ku isaha.

Kuwa 01 Mata 2020,nibwo Wan-Bissaka yafashwe atwaye imodoka ye ihenze ya G-wagon y’ibihumbi 90 by’amapawundi agiye mu mujyi wa London.Kuwa Kabiri nibwo yahamwe n’icyaha asabwa kongeraho andi mapawundi 160 kuri 600 yari yaciwe.



Uyu niwe mukobwa watumye Wan Bissaka aterwa indobo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa