skol
fortebet

“Aba basifuzi nibadahanwa nzumirwa”-Guy Bukasa wa Gasogi United

Yanditswe: Sunday 08, Dec 2019

Sponsored Ad

Umutoza wa Gasogi United,Guy Bukasa yatangaje ko abasifuzi bamusifuriye ahura na APR FC ikamutsinda ibitego 3-2 ngo nibadahanwa bizamutangaza kuko ngo n’ubwa mbere abonye umusifuzi yiba ku mugaragaro.

Sponsored Ad

Umutoza Guy Bukasa yabwiye abanyamakuru nyuma yo gutsindwa na APR FC ibitego 3-2 ko kuva yatoza ari ubwa mbere abonye ikipe yibirwa igitego nk’ibyabaye kuri APR FC.

Yagize ati “Mu muco wange sinkunda kuvuga ku basifuzi. Ariko uyu munsi ndabivuze mu ijwi rirranguruye. Ibintu twabonye ni amahano. Ni amahano atarabaho sinari nabibona kuva natangira gutoza. Bityo mbabajwe n’ibintu bibiri, kuba twarekuye kuko igitego twari twakishyuye tunajya imbere, ariko nanone ibyo abasifuzi bakoze niba mwabibonye namwe birasaba ko bariya bagabo batatu bitabwaho.

Mwabibonye ku mashusho ko harimo kurarira. Aba basifuzi nibadahanwa nzumirwa. Igitego cya mbere ntabwo cyari cyo bari baraririye. iyi kipe ni yo izahagararira u Rwanda muri Champions League kandi iri kuri uru rwego ntabwo ntekereza ko u Rwanda rwakwishimira ibyo twabonye neza. Niba buri gihe tubafasha kujya muri iyi mikino batari ku rwego rwayo. Yego berekanye ko bakuze ko bagerageza gushaka intsinzi, twakoze amakosa ariko umusifuzi yabafashishe. Birakwiye ko tubishimangira”.

Guy Bukasa yavuze ko yababajwe n’ibintu bibiri muri uyu mukino w’umunsi wa 13 wa shampiyona birimo kuba abakinnyi be bavuye mu mukino mu minota ya nyuma bagatsindwa, ndetse n’uburyo abasifuzi bamwibye.

Gasogi United yageze ku munota wa 80 iyoboye umukino n’ibitego bibiri yari yatsindiwe na Isaac Muganza,yatsinzwe ibitego 2 byikurikiranyije bitsinzwe na Mugunga Yves na Ombolenga Fitina.

Igitego Guy Bukasa atemera n’icyo APR FC yatsinze ku munota wa 43 w’umukino gitsinzwe na Danny Usengimana aho avuga ko yari yaraririye bigaragara.

Foto: Funclub.rw

Ibitekerezo

  • Mujye mureka amarangamutima mukore akazi kinyamwuga, kuko niba nawe utatubwiye uko wabibonye nawe ubyumva kimwe nawe kandi abeshya, ikibazo uyu mutoza afite ntaramenya urwego ikipe atoza iriho.

    ukuri kwagaragaye kumashusho ni uko umukinnyi wakabaye yari yaraririye siwe watsinze numupira ntiyawukozeho,

    ARIKO NTIMUKAJYE MUZANA IBYIFUZO NIMITEKEREREZE YANYU NGO MUBIGIRE ICYEMEZO CYA NYUMA , IMIREBERE YAWE WA MUTOZA WE SIYO YABASIFUZI

    Muraho neza, njye kubwanjye narebye video yiriya match nabonye nta offeside yahabaye, kuko Dany uriya mupira yateye ukavamo igitego, hari umukinyi wawushize kugituza awumuhagarikira ariko hirya ye nko muri metero 3 hariho umukinyi wa Gasogi. Bagerageze bace ya mirongo kabisa njye nabonye nta kurarira kwabaye. Ahubwo uwo motoza bamukurikane kuvuga ngo azatangara badahanye abasifuzi. Nonese ko avuga atyo kuri Gicumbi byagenze ute? nkatwe abafana tubona ko Gicumbi yarikubona penarty 2. Rero tujye twihangana twakire results zivuye mu mukino.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa