Kigali

Abafana ba Chelsea FC batangaje umukinnyi watumye batsindwa umukino wa Manchester City

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 24 November 2019 Yasuwe: 5956

Abafana benshi ba Chelsea bababajwe cyane no kuba Manchester City yabatsinze ibitego 2-1 igahagarika umuvuduko bari bafite wo kumara imikino 6 yikurikiranya batsinda,aho byose babishinje myugariro Emmerson Palmieri ukina inyuma ku ruhande rw’ibumoso.



Nubwo N’golo Kante yari yafunguye amazamu ku munota wa 21 w’umukino, De Bruyne yaje kwishyura iki gitego ku munota wa 29 w’umukino,ubwo yateraga ishoti rikomeye rikora ku kuguru kwa Kurt Zouma,umupira uhindura icyerekezo bituma umunyezamu Kepa atawukuramo.

Igitego cya kabiri cya Riyad Mahrez ku munota wa 37 nicyo cyababaje bikomeye abafana ba Chelsea FC,ubwo yacengaga byoroshye uyu myugariro w’Umutaliyani Emmerson agacenga na Fikayo Tomori agatsinda.

Aba bafana bavuze ko uyu myugariro Emmerson atari ku rwego rwo gukina Marcos Alonso yicaye ndetse bamwe bamututse cyane kuri Twitter kubera iki gitego.

Mahrez utabonaga umwanya,yakinnye nyuma y’aho mugenzi we Bernardo afatiwe ibihano btewe n’ubutumwa bw’irondaruhu yanditse kuri Twitter.

Abafana ba Chelsea babwiye Lampard ko adakwiriye kuzongera kubanza mu kibuga Emmerson kubera ko yabatsindishije.Uyu myugariro utahiriwe n’uyu mukino,yasimbuwe na Reece James ku munota wa 59 w’umukino.

Umwe muri aba bafana yagize ati “Emmerson yari akwiriye kuba umuhanga.Ntiyagombaga kureka ngo mahrez yinjire mu rubuga rw’amahina n’ukuguru kwe kw’imoso.Undi yagize ati “Emmerson ntabwo ari umuhanga.Ntabwo arusha Alonso.”

Undi mufana yagize ati “Nkunda Emmerson ariko uyu mukino yitwaye nabi cyane.”

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Rutahizamu w’ikipe ya Rayon Sports Iranzi Jean Claude yatijwe

Rutahizamu w’ikipe ya Rayon Sports wari mu igeragezwa mu Misiri, Iranzi Jean...
28 January 2020 Yasuwe: 2866 0

Amateka ya Kobe Bryant wakoze amateka akomeye muri Basketball uherutse...

Icyamamare Kobe Bryant yahogoje benshi kubera impanuka y’indege ya...
28 January 2020 Yasuwe: 1307 0

Hamenyekanye akayabo k’amadolari Kobe Bryant yasize

Mu ijoro ryo ku cyumweru taliki 26 Mutarama 2020 mu Rwanda, bikaba ku...
28 January 2020 Yasuwe: 7006 0

Cristiano Ronaldo yatangaje ikintu kibi umuhungu we yatumye...

Rutahizamu wa Juventus, Cristiano Ronaldo,yatangaje ko kwitwararika mu...
28 January 2020 Yasuwe: 7420 2

Perezida Sadate yashimiye APR FC yahanye umuvugizi wayo wibasiye Rayon...

Perezida wa Rayon Sports,Munyakazi Sadate, yishimiye cyane umwanzuro...
27 January 2020 Yasuwe: 6402 2

Areruya Joseph yahembwe nk’umukinnyi wahatanye cyane kurusha abandi,Team...

Irushanwa rikomeye ry’amagare muri Africa La Tropicale Amissa Bongo...
27 January 2020 Yasuwe: 3095 0