Kigali
dnd

Abafana ba Malmo basenye ishusho ya Zlatan Ibrahimovic bamuziza kugura imigabane muri mukeba [AMAFOTO]

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 5 January 2020 Yasuwe: 4946

Ikibumbano [statue] cyubakiwe Zlatan Ibrahimovic cyasekuwe hasi n’abafana ba Malmo bamuziza ko yubahutse ikipe yabo yamuzamuye akajya kugura imigabane muri mukeba wabo Hammarby.



Aba bafana bamaze iminsi bangiza iki kibumbano,babanje kucyambika umufuniko w’umusarani,ubwa kabiri bagica izuru none kuri iki cyumweru bakirimbuye bagikubita hasi.

Mu ugushyingo umwaka ushize,Zlatan yavuze ko yaguze imigabane ingana na 50 % muri Hammarby ndetse yifotoza afashe umupira w’iyi kipe,bitera umujinya abafana ba Malmo yamuzamuye.

Aba bafana ba Malmo bazanye urukezo bakata amaguru y’iki kibumbano cyikubita hasi.
Uwakase iki kibumbano yagikatiye hejuru y’ibirenge cyikubita hasi nkuko amashusho yabigaragaje.

Meya w’umujyi wa Malmo, Frida Trollmyr yabwiye AFP ati “Ndabyumva neza ko abantu bababajwe n’imyitwarire ya Zlatan ariko si byiza ko bangiza ishusho twamukoreye.”

Iki kibumbano cyubakiwe Zlatan inyuma ya stade ya Malmo mu rwego rwo kumuha icyubahiro ko yazamuye izina rya Sweden muri ruhago n’iyi kipe.




Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Mohamed Salah yishongoye kuri Manchester United yabatesheje...

Umunya Misiri Mohamed Salah ukina mu ikipe ya Liverpool yavuze ko ikipe ya...
19 January 2020 Yasuwe: 1724 0

APR FC y’abakinnyi 10 yananiwe gutsinda Etincelles FC bifasha Rayon Sports...

Igitego cya Etincelles FC ku munota wa nyuma cyatumye abafana n’abakinnyi ba...
18 January 2020 Yasuwe: 3353 0

Sefu yahishuye abatoza 3 adashobora kwibagirwa kandi azahora ashimira mu...

Niyonzima Olivier Sefu ukinira APR FC,avuga ko kuva yatangira ruhago hari...
18 January 2020 Yasuwe: 3761 0

Ally Niyonzima yahishuye impamvu yahisemo gusinyira ikipe ya Rayon Sports...

Umukinnyi wohagati mu kibuga Ally Niyonzima wari usanzwe akina muri Oman,...
17 January 2020 Yasuwe: 3318 0

Xavi yavuze impamvu yanze gutoza ikipe ya FC Barcelona

Umunyabigwi Xavi Hernandez wakiniye igihe kinini FC Barcelona akayihesha...
17 January 2020 Yasuwe: 3254 0

Cristiano Ronaldo yafashwe nk’umuhanuzi kubera ibyo yabwiye mugenzi we...

Rutahizamu wa Juventus,Cristiano Ronaldo,aravugwaho kuba yarafashe umwanya...
17 January 2020 Yasuwe: 7019 0