Kigali
dnd

Abafana ba Rayon Sports bashimiye byihariye Rutanga Eric wababaje umukeba bamunyanyagizaho amafaranga [AMAFOTO]

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 2 December 2019 Yasuwe: 4199

Kapiteni wa Rayon Sports,Rutanga Eric yahaye ibyishimo abafana ba Rayon Sports ubwo yabatsindiraga igitego ku munota wa nyuma bituma bamunyanyagizaho amafaranga ubwo umukino wari urangiye.



Mu mukino w’umunsi wa 11 waraye ubereye kuri stade ya Kigali,Rayon Sports yababaje umukeba wayo w’ibihe byose Kiyovu Sports iyitsinda igitego kitishyurwa ku munota wa nyuma ibifashijwemo na kapiteni Rutanga kuri coup franc.

Iyi coup Franc idasanzwe Rutanga yateye,yaraje neza abakunzi ba Rayon Sports barimo abagize amarangamutima menshi bamuhundagazaho amafaranga.

umusifuzi Uwikunda Samuel akimara gusoza umukino,abafana bari bicaye ahadatwikiriye basanganiye Rutanga Eric batangira kumuha amafaranga mu ntoki, abandi bakayanyuza hejuru y’uruzitiro akagwa imbere nawe akayatora.

Rutanga Eric yahanye iyi coup Franc yabonetse nyuma y’uko yari amaze gukinirwa nabi na Nsanzimfura Keddy ahagana muri koruneri.

Nyuma y’umukino,Rutanga yabwiye abanyamakuru umutoza we Javier Martinez Espinoza, yari yamusabye gutera umupira ahereza bagenzi be, ariko we ahitamo kuwutera mu izamu ndetse ku bw’amahirwe biramuhira.



Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble Bwiza

    Utashima RUTANGA yaba ande kweri?

    1 month ago
  • chat_bubble Hakuzimana Jean Baptiste

    aba nibo bafana naho abandi barabeshya

    1 month ago

Inzindi nkuru

Sefu yahishuye abatoza 3 adashobora kwibagirwa kandi azahora ashimira mu...

Niyonzima Olivier Sefu ukinira APR FC,avuga ko kuva yatangira ruhago hari...
18 January 2020 Yasuwe: 2870 0

Ally Niyonzima yahishuye impamvu yahisemo gusinyira ikipe ya Rayon Sports...

Umukinnyi wohagati mu kibuga Ally Niyonzima wari usanzwe akina muri Oman,...
17 January 2020 Yasuwe: 3086 0

Xavi yavuze impamvu yanze gutoza ikipe ya FC Barcelona

Umunyabigwi Xavi Hernandez wakiniye igihe kinini FC Barcelona akayihesha...
17 January 2020 Yasuwe: 3098 0

Cristiano Ronaldo yafashwe nk’umuhanuzi kubera ibyo yabwiye mugenzi we...

Rutahizamu wa Juventus,Cristiano Ronaldo,aravugwaho kuba yarafashe umwanya...
17 January 2020 Yasuwe: 6431 0

Mashami yongerewe igihe cyo gukomeza gutoza Amavubi

Minisiteri ifite Siporo mu nshingano zayo yakuye abakunzi ba Siporo mu...
16 January 2020 Yasuwe: 1761 0

Rutahizamu Roberto Firmino yiyeguriye Imana abatirizwa muri Pisine ye...

Rutahizamu wa Liverpool,Roberto Firmino yiyeguriye Imana abatirizwa muri...
16 January 2020 Yasuwe: 3983 1