skol
fortebet

Abafana bahagaritse umukino mu Bwongereza nyuma yo kuva muri stade bajya kurwanira mu kibuga [AMAFOTO]

Yanditswe: Sunday 08, Dec 2019

Sponsored Ad

Imirwano ikomeye yabereye ku kibuga cya Bloomfield Road mu mukino wahuzaga ikipe ya Blackpool na Fleetwood zo mu cyiciro cya 3 mu Bwongereza [League 1] birangira bageze mu kibuga rwagati.

Sponsored Ad

Ubwo aya makipe yombi akomoka mu mujyi wa Lancashire yarimo atana mu mitwe,umufana w’ikipe ya Fleetwood yari yasuye yinjiye mu kibuga umukino uri kuba, bibabaza aba Blackpool byatumye babiri muri bo bamusanga mu kibuga bamukubitiramo umukino urahagarara,biradogera,abashinzwe umutekano barahagoboka.

Nyuma y’imbaraga z’abashinzwe umutekano wo ku kibuga [stewards],aba bafana bakuwe mu kibuga ariko aba Blackpool babiri bakubise ibipfunsi n’inkonji uyu wa Fleetwood.

Iyi mirwano yakurikiwe n’iy’abandi bafana bavuye aho bari bicaye bajya gukubita bagenzi babo Polisi irwana no kubatandukanya.

Nubwo iyi ntambara yakomye mu nkokora uyu mukino,ntibyabujije Blackpool kunyagira Fleetwood ibitego 3-0.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa