Kigali
dnd

Abafana basenye ikibumbano cya Zlatan Ibrahimovic[AMAFOTO]

Imyidagaduro   Yanditswe na: Martin Munezero 7 January 2020 Yasuwe: 1413

Abafana b’ikipe y’umupira w’amaguru ya Malmo basenye ikibumbano cy’umukinnyi w’icyamamare ku isi, Zlatan Ibrahimovic cyari cyubatse kuri stade ya Malmo bamuhora ko yagiye gushora imari mu ikipe ya Hammarby ihora ihanganye na Malmo mu gihugu cya Sweden nyamara Malmo ariyo kipe yamureze akiri muto.



Mu Gushyingo umwaka ushize wa 2019 nibwo Zlatan Ibrahimovic yatangaje ko yaguze imigabane ingana na 50% mu ikipe ya Hammardy isanzwe ikomeye mu gihugu cya Suwede uyu mukinnyi akomokamo aza no kwifotoza yambaye umwambaro w’iyi kipe ari nabyo byateye umujinya abafana ba Malmo bahise bamwikoma bavuga ko agambaniye ikipe yabo kuri mukeba.

Kuva ubwo aba bafana batangiye kujya ku cyibumbano cya Zlatan bari baramwubakiye kuri stade yabo batangira kugisenya buhoro buhoro kugeza ubwo bakirangije kirundumurira hasi.

Amakuru aravuga ko babanje kugisenya gahoro gahoro bagica izuru none mu ijoro ryo kuwa Gatandatu rishyira ku cyumweru dusoje baraje bagisenya cyose kirahirima bifashishije ibyuma n’ibindi bikoresho bikomeye bikata ibyuma. Iki kibumbano kikaba cyari cyubatse hanze imbere ya sitade ya Malmo ifatwa nk’iya mbere muri Suwede, cyikaba cyari cyarashyizweho mu rwego rwo guha agaciro uyu mukinnyi w’icyamamare wazamukiye muri iyi kipe akanayimenyekanisha ku rwego rw’isi.

Polisi yo muri iki gihugu itangaza ko yabwiye AFP ko iri gukora iperereza ngo hamenyekane uwakoze ibi kuko uwabikoze yabikoze nijoro abantu bose baryamye gusa ivuga ko ikigashidikanywaho ari uko byakozwe n’abafana ba Malmo bitewe n’umujinya bari bamaze iminsi bafitiye uyu mukinnyi.

Aya makuru kandi yemejwe n’umuyobozi w’umujyi wa Malmo, Frida Trollmyr wagize ati « Ndabyumva neza abantu bababajwe n’imyitwarire ya Zlatan ariko si byari byiza ko bangiza ishusho twamukoreye. »

Zlatan Ibrahimovic asigaye akina muri AC Milan mu Butaliyani



Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Arsene Wenger yavuze ukuntu kuva ku kibuga cy’amateka cya Highbury byagize...

Umutoza Arsene Wenger wamaze imyaka 22 atoza ikipe ya Arsenal yavuze ko...
20 January 2020 Yasuwe: 421 0

KNC yatangiye guhigura ibyo yari yahigiye abafana ba Gasogi...

Perezida wa Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles ’KNC’ yatangiye guhigura...
20 January 2020 Yasuwe: 1122 0

Aubameyang yagaragaye mu ruhame yambaye umupira ufite agaciro ka miliyoni...

Umukinnyi wa Arsenal,Pierre-Emerick Aubameyang,uri mu bihano by’imikino 3...
20 January 2020 Yasuwe: 3401 0

Kiyovu Sports yasuzuguriye Sunrise I Gologota mu gihe Gasogi United...

Ikipe ya Kiyovu Sports yateye ikirenge mu cya APR FC igaragaza ko stade...
19 January 2020 Yasuwe: 4118 0

Batshuayi amerewe nabi n’umugore yateye inda akamwima indezo y’umwana

Rutahizamu wa Chelsea FC,Mitchy Batshuayi yajyanwe mu nkiko n’uwahoze ari...
19 January 2020 Yasuwe: 2933 2

Mohamed Salah yishongoye kuri Manchester United yabatesheje...

Umunya Misiri Mohamed Salah ukina mu ikipe ya Liverpool yavuze ko ikipe ya...
19 January 2020 Yasuwe: 4546 1