skol
fortebet

Abafana FC Porto bakoze agashya kaciye ibintu ku isi yose

Yanditswe: Thursday 11, Jun 2020

Sponsored Ad

Abafana b’ikipe ya FC Porto bakoze agashya kadasanzwe ubwo buriraga stade y’ikipe yabo bafite n’ibishashi by’umutuku bayifanira ku gisenge ubwo yakinaga na Maritimo muri shampiyona ya Portugal izwi nka Primeira Liga.

Sponsored Ad

Kubera ko hirya no hino ku isi,imikino iri gukinwa nta mufana uri kuri stade,abafana ba FC Porto byabanze mu nda kuri uyu wa Gatatu burira igisenge cya Estadio do Dragao bareba uyu mukino warangiye n’ikipe yabo itsinze.

Iri tsinda ry’abafana ryuriye igisenge cya stade rifana ikipe yabo FC Porto rifite ibishashi by’umutuku ibasha gutahana intsinzi y’igitego 1-0 ndetse ihita iyobora shampiyona.

Ikipe ya FC Porto ikomeje gufashwa n’umukinnyi witiranwa na Coronavirus witwa Jesus Manuel Corona umaze kuyitsindira ibitego 2 byayihesheje intsinzi.

Amashusho y’aba bafana ba FC Porto bayifaniye ku gisenge cya stade yakwirakwiriye hirya no hino benshi barabashimira cyane nubwo abandi babanenze ko bishe amabwiriza yo kwirinda Coronavirus.

Nubwo FC Porto yatsinze uyu mukino,yarangije umukino ari abakinnyi 10 kuko uwitwa Alex Telles yahawe ikarita y’umutuku.

Porto yahise iyobora shampiyona n’amanota 63 aho irusha 2 Benfica ibakurikiye gusa haracyari imikino 8 yo gukina.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa