skol
fortebet

Abakinnyi 3 gusa muri FC Barcelona nibo bafite icyizere cyo kutagurishwa mu isoko ritegerejwe cyane

Yanditswe: Sunday 19, Apr 2020

Sponsored Ad

Ikipe ya FC Barcelona biravugwa ko ishaka kugurisha bamwe mu bakinnyi bayo benshi badatanga umusaruro uko babisabwa aho ngo abakinnyi 3 gusa barimo Lionel Messi, Frenkie de Jong na Marc-Andre ter-Stegen aribo batari ku isoko.

Sponsored Ad

Nubwo Coronavirus yaciye igikuba FC Barcelona ariyo iyoboye La Liga,benshi bemeje ko iyi kipe ikeneye kwivugurura kuko yagiye itakaza imikino myinshi mu buryo budasobanutse ndetse n’abakinnyi bayo bamwe na bamwe byavuzwe ko bari ku rwego rwo hasi.

Mu isoko ryo kugura no kugurisha abakinnyi ritegerejwe na benshi,iyi kipe irashaka kugurisha benshi mu bakinnyi bayo yarangiza ikazana Neymar Jr na Lautaro Martinez bose bakina basatira.

Ikinyamakuru ESPN cyatangaje ko abakinnyi 3 ba FC Barcelona barimo Messi, De Jong na Ter-Stegen aribo ndakorwaho mu gihe abandi bose buri kipe yaza ikabarambagiza ndetse ikababona.

Umuyobozi wa FC Barcelona, Josep Maria Bartomeu yavuze ko iyi kipe yiteguye guhatana ku isoko ryo kugura abakinnyi nk’ibisanzwe ariko hazaba impinduka kubera Coronavirus yabateye ibihombo.

Yagize ati “Ntabwo tuzashora amafaranga menshi ku isoko nk’ibisanzwe kubera icyorezo gusa tuzagerageza kureba uko twagurana abakinnyi ku bwinshi.”

Uyu muyobozi akomeje kujya mu mazi abiri kuko bagenzi be batanu bakoranaga baheruka kwegura kubera ibyemezo bimwe na bimwe afata mu ikipe.

Ikibazo gihangayikishije abayobozi ba FC Barcelona n’ukongerera amasezerano Messi kuko ayo afite azarangira muri 2021 gusa we aba afite ingingo zimwemerera kugenda ku buntu aramutse abishatse.

Bamwe mu bakinnyi bivugwa ko bazakoreshwa mu kugurana abandi harimo Antoine Griezmann utarakoze ku mitima y’abafana kuva yagera muri iyi kipe avuye muri Atletico Madrid,Ousmane Dembele na Philippe Coutinho nabo bashobora kugurishwa cyangwa bakaguranwamo abandi.

Abakinnyi FC Barcelona yizeye kuzahita isinyisha isoko rifunguye ni Francisco Trincao uzaturuka muri Braga kuri miliyoni 26 z’amapawundi na Pedri wa Las Palmas bemeye kugura miliyoni 4.3 z’amapawundi.

Messi, De Jong naTer-Stegen ntibigeze basimburwa mu mikino 102 bakinnye hagati yabo ndetse nibo bagaragaje urwego rwo hejuru cyane muri iyi kipe.

Umukinnyi wihariye FC Barcelona yifuza cyane n’umunya Argentina, Lautaro Martinez wa Inter Milan yo mu Butaliyani ishaka ko asimbura Luis Suarez uri kugana mu za bukuru.
Uyu musore arahenze cyane kuko abarirwa akayabo ka miliyoni 96 z’amapawundi kandi biragoye ko yatangwa kubera ibihombo byasizwe na Coronavirus.

Uyu musore ukiri muto amaze gutsindira Inter Milan ibitego 16 anatanga imipira ivamo ibitego 4 mu mikino 31 amaze gukina muri uyu mwaka w’imikino kandi ngo nawe arifuza gukinana na Messi.

Biravugwa ko FC Barcelona izongera kugerageza kugarura Neymar Jr wayivuyemo muri 2017 yerekeje muri PSG.Uyu musore amaze gutsinda ibitego 18 ndetse yanatanze imipira 10 yavuyemo ibitego.




Messi,de Jong na Ter Stegen nibo bakinnyi FC Barcelona itarekura bonyine

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa