skol
fortebet

Abakinnyi b’Abarundi bafite indangamuntu z’u Rwanda barimo Jules Ulimwengu batangiye kwitaba Urwego rw’Igihugu rw’Abinjira n’Abasohoka

Yanditswe: Tuesday 13, Aug 2019

Sponsored Ad

skol

Urwego rw’Igihugu rw’Abinjira n’abasohoka mu Rwanda rwatumije abakinnyi bakomoka mu Burundi ariko bakoresha indangamuntu z’u Rwanda muri shampiyona y’icyiciro cya mbere Azam Rwanda Premier League, hagamijwe kumenya uko bazibonye ndetse koko niba bakwiye gukina mu Rwanda nk’abenegihugu.

Sponsored Ad

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Kabiri ku cyicaro cy’uru rwego ku Kacyiru. Abakinnyi bitabye barimo Iragire Saidi, Ndizeye Samuel na Ulimwengu Jules bakinira Rayon Sports, Nimubona Emery, Munyakazi Youssul Lule na Hakizimana Kevin bakinira Police FC n’abandi.

Ni igikorwa kibaye nyuma y’intabaza yatanzwe na Rurangirwa Louis, wavuze ko hari abantu benshi cyane cyane Abarundi, bakina mu Rwanda, batunze indangamuntu zabonywe mu buryo butemewe.

Mu byo aba bakinnyi babazwaga harimo gusobanura inzira byanyuzemo ngo babone indangamuntu. Nyuma nibwo bazahabwa igisubizo ntakuka.

Hari amakuru ko abakinnyi barimo aba Bugesera FC bahise bamburwa indangamuntu z’u Rwanda bakoreshaga.

Ibi bibaye nyuma y’uko Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe avugiye ko abi ari amanyanga bityo ko uwo iperereza rizagaragaza ko yatanze izi ndangamuntu mu buryo bunyuranije n’amategeko agomba kubiryozwa.

“Njyewe icyo kibazo sinari nkizi, ariko mu byukuri icyo navuga, ni uko umuntu wese uzi neza ko yaba yarakoze amakosa yo gutanga indangamuntu mu buryo bunyuranyije n’amategeko, yitegure ko nituramuka tubikuriranye tukamufata, azakanirwa urumukwiye, kandi azahanwa hakurikijwe icyo amategeko avuga.” Niko yavuze.

Abakinnyi barebwa n’iki kibazo Rurangirwa Louis yatanze mu Rwego rw’Abinjira n’Abasohoka

- Tokoto André (Mukura Victory Sports)

- Ntate Djumaine (Yatandukanye na AS Kigali)

- Harerimana Rachid Léon (AS Kigali)

- Idi Djumapili (Etincelles FC)

- Girukwishaka Fabrice

- Habonimana Jimmy Abdoul (Etincelles FC)

- Kavumbagu Nahimana Guy (Etincelles FC)

- Ndikumana Mussa

- Irakoze Saidi (Rayon Sports)

- Ndikumana Magloire (Police FC)

- Bigirimana Yahya (Yakoraga igeragezwa muri Rayon Sports)

- Idi Saidi Djuma (Mukura VS)

- Ismael Wilondja (Mukura VS)

- Munyakazi Yussuf Lule (Police FC)

- Ulimwengu Jules (Rayon Sports)

- Nininahazwe Fabrice (Yatandukanye na AS Kigali)

- Ndoriyobija Eric (Police FC)

- Nimubona Emery (Police FC)

- Cyitegetse Bogard (AS Kigali)

- Ntahobari Assouman (Mukura VS)

- Iragire Said (Rayon Sports)

- Ndayishimiye Hussein (Espoir FC)

- Hakizimana Kevin (Police FC)

- Mussa Muryango (AS Kigali)

Ibitekerezo

  • Kuba abantu tugendera ku bwenegihugu,bigatuma ndetse bamwe bafungwa cyangwa bakicwa kubera ubwenegihugu,bibabaza Imana yaturemye ishaka ko "tuba umwe" kandi tugakundana,tutitaye ku bwenegihugu.Ibihugu byazanywe n’intambara,nyamara Imana itubuza kurwana.Niyo mpamvu ku munsi wa nyuma,imana izahindura ibintu bikaba bishya,isi ikongera ikaba igihugu kimwe kivuga ururimi rumwe nkuko byahoze kera.Soma Intangiriro 11,umurongo wa 1.Bazaba bakundana bose kandi bumvira Imana,kubera ko abakora ibyo itubuza bose izabakura mu isi.Ubwenegihugu bukavaho burundu,kimwe hamwe na Identity Cards na Passports.Dushake Imana cyane kugirango tuzabe muli iyo paradizo,twe guhera mu gushaka ibyisi gusa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa