Kigali
startimes

Abakinnyi ba APR FC baracyafite icyizere cyo gutwara igikombe cya Shampiyona

Imyidagaduro   Yanditswe na: Martin Munezero 9 May 2019 Yasuwe: 2641

Nyuma y’imyitozo ya nyuma yabereye ku kuri stade ya Gicumbi abakinnyi ba APR FC bavuga ko bagifite icyizere cyo kuba batwara igikombe cya Shampiyona y’icyiciro cya mbere (Azam Rwanda Premiere League)



Uyu mukino w’umunsi wa makumyabiri na Karindwi wa shampiyona y’icyiciro cya mbere kuri uyu wa Kane tariki 9 Gicurasi kuri stade ya Gicumbi 15h30′.

Nyuma yo kunganya na AS Kigali byatumye APR FC yisanga ku mwanya wa kabiri irushwa na Rayon Sports ya mbere inota rimwe.

Kuri Imran Nshimiyimana we avuga ko nk’abakinnyi bagifite ikizere cyo kuzegukana igikombe cya shampiyona.

Ati “Nibyo koko tumaze iminsi tutitwara neza ngo tubashe kubona amanota atatu byanatumye dutakaza umwanya wa mbere nk’uko ubivuze, ariko kqndi ndagira ngo nkwibutse ko shampiyona isigaje imikino ine kugira ngo irangire ayo ni amanota 12, ushingiye kuri iyo mibare nkubwiye ntabwo turakurayo ikizere byose birashoboka na cyane ko ikipe ituri imbere iturusha inota rimwe gusa”.

” Ikipe ya Gicumbi n’ikipe nziza inafite abakinnyi beza wibuke ko n’umukino ubana twanganyije nayo ikindi noneho iba iri iwayo imbere y’abafana bayo, gusa ku ruhande rwacu nk’abakinnyi twese turiteguye APR FC ifite abakinnyi benshi kandi bose bafite ubushobozi bwo gukina umupira kandi mwiza twe nk’abakinnyi tunyotewe amanota atatu kandi tugomba gukora ibishoboka byose tukitwara neza mu mukino w’ejo”.


APR FC irakina uyu mukino idafite kizigenza Andrew Butera na myugariro Omborenga Fitina kubera uburwayi bwa malariya, Gicumbi FC ifite amanota 27 ikaba iri ku mwanya wa 14 ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona.

Author : Martin Munezero

Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.

Imbuga nkoranyambaga ze:

Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter

Ibitecyerezo

  • Who are you?
    Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Reba urutonde rw’abakinnyi 25 beza ba FC Barcelona b’ibihe byose bayobowe na...

Abafana n’abaterankunga b’ikipe ya FC Barcelona batoye umukinnyi mwiza...
14 July 2020 Yasuwe: 1741 0

Russell Westbrook wabaye MVP muri 2017 bamusanzemo Covid-19

Russell Westbrook, icyamamare muri Basketball akaba umukinnyi wa Houston...
13 July 2020 Yasuwe: 312 0

APR FC igiye kurekura abakinnyi barimo Sugira Ernest

Ubuyobozi bwa APR FC bwahaye uburenganzira Sugira Ernest na Nkomezi Alex...
13 July 2020 Yasuwe: 3007 0

Murumuna wa Serge Aurier yarasiwe inyuma y’akabyiniro arapfa

Umuvandimwe w’umukinnyi wa Tottenham Serge Aurier yishwe arashwe mu mu mujyi...
13 July 2020 Yasuwe: 2169 0

Manchester City yatsinze UEFA yemererwa kugaruka muri UEFA Champions...

Ikipe ya Manchester City yatsinze urubanza rwo kujuririra ibihano yari...
13 July 2020 Yasuwe: 735 0

Rayon Sports yategetswe kwishyura imishahara myugariro Runanira...

Akanama Nkemurampaka k’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA)...
11 July 2020 Yasuwe: 2377 0