skol
fortebet

Abakinnyi ba Arsenal barakajwe n’ubusabe bw’ubuyobozi bwabo kubera Coronavirus

Yanditswe: Sunday 12, Apr 2020

Sponsored Ad

Abakinnyi b’ikipe ya Arsenal barakajwe cyane n’ubusabe bw’abayobozi babo babegereye bakababwira ko bifuza ko bazagabanya umushahara wabo mu gihe cyose bazaba bananiwe kubona itike yo kwerekeza mu irushanwa rya UEFA Champions League.

Sponsored Ad

Kimwe n’andi makipe,Arsenal irifuza kwirwanaho ngo irebe ko yagabanya ibihombo bikomeye yatewe n’icyorezo cya Coronavirus.

Abayobozi ba Arsenal barifuza ko abakinnyi bazemera kugabanya umushahara kugira ngo igihombo kitaza cyinshi mu mwaka w’imikino utaha cyane ko ngo baramutse basubiye muri Champions League nibura hari icyo basarura.

Ikipe ya Arsenal iherutse gutangaza muri Gashyantare ko yahombye akayabo ka miliyoni 27,1 z’amapawundi angina na 25 ku ijana aturuka ku mikino bakura ku kibuga.

Arsenal irifuza kugabanya umushahara ihemba ku mwaka wa miliyoni 230 z’amapawundi gusa ngo aba bakinnyi bakoze cyane bakajya muri UEFA Champions League byaramira ubukungu bw’ikipe.

Ikinyamakuru The Telegraph cyavuze ko Arsenal yiteguye kugabanyiriza imishahara abakinnyi bayo nibatabasha kwerekeza muri Champions League gusa benshi babyamaganiye kure.

Ikipe ya Arteta iri ku mwanya wa 09 wa shampiyona n’amanota 40 aho irushwa amanita 8 na Chelsea ya 4 gusa iramutse ibaye iya 5 yakwerekeza muri Champions League kubera ko Manchester City iri ku mwanya wa kabiri yahagaritswe.

Manchester United niyo iri kuri uwo mwanya wa 05 n’amanota 45 mu gihe Wolves na Sheffield United ziri kuyirya isataburenge kuko izirusha amanita 2 gusa.

Umuvugizi wa Arsenal yavuze ko nta bwumvikane buke buraba hagati y’abakinnyi n’ubuyobozi ku byerekeye kugabanya umushahara.

Abahagarariye abakinnyi b’amakipe yose mu Bwongereza banze icyifuzo cyatanzwe n’ubuyobozi bwayo bwo kugabanyiriza abakinnyi umushahara ku kigero cya 30% ariko hari abakinnyi bishyize hamwe biyemeza gukusanya amafaranga yo gufasha abaganga bo mu Bwongereza NHS.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa