skol
fortebet

Abakinnyi ba Benediction Excel Energy bakomerekeye mu isiganwa ryo muri RDC

Yanditswe: Monday 05, Aug 2019

Sponsored Ad

Abakinnyi b’Abanyarwanda bakina umukino wo gusiganwa ku magare mu ikipe ya Benediction Excel Energy baraye bakomerekeye mu Gace ka Kabiri ka Tour de la RDC ubwo bari mu gikundi kinini bahanganira kugatwara.

Sponsored Ad

Abakinnyi bagera kuri 20 barimo n’ab’Ikipe ya Benediction Excel Energy y’i Rubavu bakomerekeye muri iyi mpanuka ikomeye ubwo batanguranwaga ku murongo wo gutsinda cyane ko bagombaga gusoza bamanuka baza gutegwa n’utugabanyamuvuduko ‘dos d’âne’ baragwa.

Umutoza wa RDC, Nsumbu Matthias Pierre, yabwiye Actualité du Congo ko iyi mpanuka yatewe n’uko isiganwa ryasorejwe ahamanuka ndetse hari n’utugabanyamuvuduko.

Yagize ati ”Akagabanyamavuduko ‘dos d’âne’ ni ko kateye impanuka, ubwo abakinnyi banyongaga batanguranwa, bari ku muvuduko nk’uw’ibilometero 60 na 70, hari umwe wabangamiye abandi atuma bagwa. Dukurikije ibibaye, ntabwo uyu munsi wakabazwe, mu gitondo bari batubwiye ko isiganwa rirangirira ahazamuka. Twatunguwe no gusanga ari aha, dutegereje igikurikiraho.”

Ku basiganwa bamwe, aka gace ka kabiri gashobora no kuba aka nyuma nk’uko byatangajwe n’uhagarariye ubuvuzi muri iri rushanwa, Roger Lissa Temo.

Yagize ati ”Hari abahahamutse, abandi birasaba kubanyuza mu cyuma kuko bakutse intugu. Hari n’uwo bigaragaga ko ashobora kuba yavunitse umurundi.”

Uwizeyimana Bonaventure na Nsengimana Jean Bosco bagaragaye biyambuye hejuru, aho bikekwa ko bari muri bamwe mu baguye hasi.

Ruberwa Jean Damascène wari wambaye umwenda w’umuhondo ndetse we biravugwa ko ntacyo yabaye.

Uyoboye iri rushanwa Francis Ducreux yanenze bikomeye abariteguye ngo kuko ntaho byabaye ko amagare asorezwa ahamanuka, ndetse asaba abategura inzira kwiga neza uko uyu mukino ukinwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa